Nyuma yo kumena amabanga y’ikipe ye yahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi


Emilio Nsué López  ukinira Ikipe y’Igihugu ya Guinée Equatoriale, akaba ari nawe rutahizamu mwiza wa CAN  yashinje Ishyirahamwe rya Ruhago mu gihugu cye (FEGUIFUT) kwikubira amafaranga arenga miliyari 1  yari kubeshaho abakinnyi mu irushanwa.

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024, Emilio yasobanuye byose ubwo yaganiraga n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram mu buryo bw’ako kanya [Live].

Mu byo yagarutseho harimo impamvu yatumye ahagarikwa na FEGUIFUT kandi ari umwe mu bafashije Ikipe y’Igihugu kwitwara neza igasoreza muri ⅛ cya CAN 2023.

Iri shyirahamwe ryabanje guhagarika uyu mukinnyi w’imyaka 34, rimushinja “kugaragara mu bintu byinshi bidakwiye no kurangwa n’ikinyabupfura gike” mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire.

Uyu yavuze ko ukuri afite ari amakuru y’uko abayobozi b’iri shyirahamwe bigwijeho ibyagombaga gutunga abakinnyi muri iri rushanwa.

Ati “Ni abantu badatekereza kandi bamunzwe na ruswa bayobora umupira w’amaguru muri Guinée Equatoriale. Bafashe miliyoni 1 bonyine basiga Ikipe y’Igihugu iri kubaho nabi. Ishimwe nagenewe ubwo nakiraga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza narihawe n’Abanya-Côte d’Ivoire. Igihugu cyanjye ntabwo cyambaniye.”

“Mbere y’uko dukina na Nigeria, abakinnyi nta myambaro bari bafite. Imyenda bambaye barayiguriye ntabwo ari Ishyirahamwe ryayitanze. Bashatse kwima amafaranga abakinnyi b’imbere mu gihugu ariko ndabyanga bahita bangira igicibwa baranyirukana. Ikipe y’Igihugu isumba byose ndetse n’abantu bose.”

Si we gusa wahagaritswe ashinjwa kugira imyitwarire mibi kuko na mugenzi we ukina mu kibuga hagati, Iban Salvador, yahawe ibihano mu Ikipe y’Igihugu.

Mu kiganiro Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Juan Micha, yagiranye na TVGE yavuze ko nta kintu kizima kigaragara cyagendeweho hahagarikwa abakinnyi be.

Ati “Iyo umuntu yazize kutagira ikinyabupfura urabigaragaza, ntabwo ufata umanzuro gutyo gusa.”

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment