Nyuma yo gukubitwa no gufungwa kwa hato na hato yahawe igihembo gikomeye


Nyuma y’igihe kitari gito ahanganye n’ubutegetsi bwa Uganda, umuhanzi w’icyamamare akaba n’umunyapolitiki w’intumwa ya Rubanda ukomoka muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ku izina ry’ubuhanzi, yagizwe umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 w’igitsina gabo muri Afurika n’ihuriro rihuza abayobozi bakiri bato muri Afurika izwi nka ‘Young Africa Leaders Summit 2019 (YALS 2019) mu nama y’iminsi 2 yabereye I Accra muri Ghana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Bobi Wine w’imyaka 37 muri uyu mwaka yavuzwe mu bigaruriye imitima ya benshi mu banya Uganda bakunda umuziki ndetse no mu mbwirwaruhame za zibasira perezida w’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni yavuzwe cyane mu bitangazamakuru ubwo yemezaga ko yiteguye guhangana na Museveni mu matora ya 2021.

Mu isozwa rya YALS 2019 ari nayo yaherewemo iki gihembo Bobi Wine yagize ati “ Ndashimira iri huriro, nkashimira abanye-politiki n’abayobozi bakiri bato muri Afurika kuba barantoranyije kuba ari jye uhabwa iki gihembo. Nkituye abavandimwe n’inshuti zajye barangwa no kwitanga buri munsi mu gashaka aheza ha Uganda na Afurika.”

Bobi Wine ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana bafite ejo hazaza heza ruzwi nka ‘TIME 100 Next’, urutonde rugaragaraho ibyamamare muri politiki, ubushabitsi, muri siporo, ubuzima n’izindi nzego.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment