Nyuma y’imyaka itandatu akubise umunyarwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi


Koffi Olomide ubusanzwe witwa Christopher Agepa Mumba, yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka kuri uyu wa Gatanu, ariko ntiyigeze ahagaragara ari naho umucamanza yahereye atanga urupapuro rwo kumuta muri yombi. Uru rukiko rwo muri Zambia rukaba rwaratanze impapuro zo guta muri yombi umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ushinjwa gukubita umufotozi w’umunyarwanda.

Koffi Olomide arashinjwa gukubita umunyarwanda

Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje,  Mu kwezi gushize nibwo Koffi Olomide yamaze icyumweru muri Zambia akora ibitaramo mu bice bitandukanye, ubwo ubutabera bwamenyaga ko uyu muhanzi ari mu gihugu, bwamwandikiye urupapuro rumusaba kwitaba akisobanura ku byaha ashinjwa birimo ikimaze imyaka itandatu cya Ndayisenga Jean Nepomuseni, wakubiswe ubwo yashakaga gufotora uyu muhanzi tariki 28 Ukuboza 2012 muri Hoteli Pamodzi i Lusaka muri Zambia.

Ntabwo icyamamare muri muzika Koffi Olomide w’imyaka 62 icyo gihe yitabye ahubwo yahise atoroka asubira muri Congo Kinshasa.  Mark Mubalama wari wateguye ibyo bitaramo ni we wagaragaye mu rukiko asaba ko rwongera igihe kugira ngo uwo muhanzi azabashe kwitaba. Ndayisenga akaba ashinja Koffi Olomide kumukubita akitura hasi, akavunika urutoki n’ukuboko ndetse na camera ye ikameneka.

Mu iburanisha ryo kuwa Gatanu ushize tariki 21 Nzeli 2018, nyuma y’aho uwunganira Ndayisenga yasabye ko  Koffi Olomide ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi kuko atari ubwa mbere yanze kwitaba urukiko, umucamanza Mwandu Sakala yahise atanga urupapuro rwo guta muri yombi uyu muhanzi Koffi Olomide.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment