Nyuma y’imyaka 26 mu mashyamba bishimiye gusubizwa mu miryango yabo


Kumara imyaka 26 benshi muri bo batazi icyo bahunga n’impamvu bahejejwe mu mashyamba n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu mitwaro iremereye abatahutse baruhuka bageze mu Rwanda.

Basanga ibyo babwirwaga na bamwe bashaka kubagumana mu mashyamba ku nyungu zabo bwite, byarabasubije inyuma iyo biboneye n’amaso yabo ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu iterambere muri iyo myaka bo batigeze bagoheka kubera intambara z’urudaca.

Ku wa Kabiri tariki tariki 17 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba 2000 biganjemo abagore n’abana bavuye mu mashyamba ya Congo bakakirwa n’u Rwanda bashimangira ko amahirwe babonye yo kugararuka mu muryango nyarwanda batazayapfusha ubusa, cyane ko abenshi baruherukamo bakiri bato cyane, abandi bakaba baravukiye mu mashyamba.

Bamaze amezi 11 bari mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gucyurwa ku ngufu n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo zari mu gikorwa cyo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba y’icyo Gihugu.

Giramata Clemence, wahunze afite imyaka 9 aturutse mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Imvaho Nshya ko bageze mu Rwanda bananiwe, abana bararwaye iseru ariko baravurwa barakira abandi barakingirwa.

Ati “Twahageze tunaniwe cyane, turwaye, bamwe bafite abana barwaye. Ibintu twarabitaye tuhageze baratwakira, abana babavura indwara y’iseru bashyiramo imbaraga cyane abari batarafatwa baradukingira”.

Avuga ko mu mezi 11 bamaze mu nkambi ya Nyarushishi bahigiye byinshi bijyanye na gahunda za Leta y’u Rwanda zirimo ubumwe n’ubwiyunge na “Ndi Umunyarwanda”.

Yongeraho ko umuntu wakurikiranye neza amahugurwa bahawe nta kintu na kimwe gishobora kuzamugora mu buzima bushya bagiyemo mu miryango.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda ni gahunda yaturemyemo ikizere k’ejo hazaza, ni uburyo Leta y’u Rwanda yahuje Abanyarwanda bose. Muri gahunda zose twize, gahunda ya Ndi Umunyarwanda umuntu wayifashe neza, ntakizamugora”.

Avuga ko aho agiye asanzeyo ba se wabo, akavuga ko akumbuye ba nyirasenge, babyara be na barumuna be. Abasigaye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yababwiye ko bageze mu Rwanda amahoro abasaba guhumuka bakitandukanya n’imyumvire ikomeje kubasigingiriza mu buzima butagira ikerekezo.

Ati “Ndabasaba kwikuramo ivangura ry’amoko, nibatahe kuko Abanyarwanda bose barasa kandi bafashwe neza nta kibazo”.

Urayeneza Domina, uvuka mu Karere ka Huye, yaje avuye ahitwa i Gitingirwa muri Karehe. Avuga ko bari babayeho nabi kuko bahingaga, bajya kweza bakaba barashweho.
Yishimira ko kuba ingabo za Congo zarabacyuye ku ngufu byababereye umugisha kuko bakize kubunza akarago n’amasasu ya buri munsi, bakongera kugira ubuzima buzima.

Ashimangira ko bahingaga bakeza bakarya bakagurisha ibyo bejeje kuko ngo nta kindi bakoraga. Yishimiye ko aho atashye ahafite umuryango, bityo akaba yizeye ko azabana neza n’abo asanze.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse, yabijeje ko uko bakiriwe bageze mu Rwanda, ari na ko bazakirwa bageze mu miryango yabo.

Ati “Uko mwakiriwe mu Ntara y’Iburengerazuba no mu zindi Ntara muzajyamo muzakirwa neza. Mugiye kubaka Igihugu kandi muzafatanye n’abandi kucyubaka”.

Ababyeyi basabwe kujyana abana ku ishuri (Foto Kayitare J.Paul)

Nyirarukundo Ignacienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abasubiye mu buzima busanzwe kuba intangarugero, kwitabira gahunda za Leta no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Murasabwa kuba abaturage b’intangarugero umwaka mumaze inaha ntuzabe umwaka w’impfabusa. Mugomba kumenya igikwiye, ukamenya igihugu cyawe, ukaba umuturage w’intangarugero, umuturage witeza imbere, urangwa no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Yakomeje abasaba kujyana abana babo ku ishuri, bakaba abaturage bazima, bakirinda amakimbirane yo mu ngo.

Yagize ati “Hakenewe umuturage ukora akiteza imbere n’umuryango we, turabasaba gukora kurusha abo musanze kuko hari umwanya mwatakaje mu mashyamba abandi barimo gukora ibibateza imbere”.

Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), yasabye abarangije amahugurwa kwitwara neza mu miryango basanze aho bagiye ndetse no ku bandi baturarwanda bazahasanga.

Yakomeje abasaba gukora bakiteza imbere hejuru yo kwitabira gahunda zose za Leta, by’umwihariko bakorana neza n’Inzego z’ibanze.

Nyirarukundo Ignacienne, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri MINALOC, yasabye abasezerewe kwitabira gahunda za Leta (Foto Kayitare J.Paul)

Mu basezerewe, harimo abagore n’abana (Foto Kayitare J.Paul)

Source: Imvaho Nshya


IZINDI NKURU

Leave a Comment