Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka. Byabereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024.
Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.
Nyakwigendera yari yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.
Uyu ngo yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu 02 Mutarama, 2024.
UBWANDITSI: umuringanews.com