Nyanza: Bagiye kwiba ihene ahasiga ubuzima


Abantu bane bakekwaho ubujura bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, babiri muri bo barafatwa bahondagurwa n’abaturage maze umwe bimuviramo urupfu, undi bamugira intere naho babiri baracika.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Buhaza,mu kagari Gati,mu murenge wa Muyira mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru.

Aba bantu bane bateye urugo rw’uwitwa Murwanashyaka Theoneste, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene.

Amakuru avuga ko nyir’urugo akimara kubumva yahise avuza induru agatabarwa n’abaturage, maze barwana nabo bajura, umwe muri bo arakubitwa bikomeye ahita apfa. Mugenzi we yakubiswe arakomeretswa ku buryo na we arembye nk’uko bitangazwa n’abamubonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yagize ati “Abaturage bahise batabara, umwe muri abo bajura bafashwe bimuviramo gupfa.”

Muhoza yavuze ko uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo akurikiranwe n’abaganga.

Yasabye abaturage gukomeza kwita ku bikorwa byo kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ariko kandi abasaba kwirinda kwihanira.

Ati “Turihanangiriza abaturage ngo ntibakihanire, ntabwo abaturage basimbura ubuyobozi, ntibasimbura Leta cyangwa amategeko.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukomeje iperereza ahabereye iki cyaha ngo hamenyekane amakuru yose ku byahabereye n’ababigizemo uruhare.

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment