Nyanza: Abarimu babiri batawe muri yombi


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe.

Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp.

Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa.

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza ku itariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022. Abafashwe ubu bafungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo ya 158 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshahtu.

Ni mu gihe kohereza ubutumwa budakenewe ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 37 y’itegeko n0 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko atarenze atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uw ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe yitwaje akazi cyangwa umwuga akora, inibutsa abantu bose ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment