Ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 5000, muri bo 33% ni urubyiruko ni ukuvuga abantu 1500, igitsina gore bakaba ari 1000 mu gihe igitsina gabo ari 500. Nubwo bimeze gutya urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Nyagatare batangaza icyo bakeneye cyabafasha kwirinda iki cyorezo, dore ko harimo n’abemeza ko nta makuru ahagije yo kurwanya no kwirinda virusi itera SIDA bafite.
Ibi aba banyeshuri banyuranye bo mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu mirenge ya Karangazi na Kagitumba byo mu karere ka Nyagatare batangaje byo kutagira ubumenyi n’amakuru ahagije kuri virusi itera SIDA bakaba bifuza ko hasubiraho uburyo bahabwa ubumenyi kuri virusi itera SIDA binyuze muri karabu zirwanya SIDA (Club anti SIDA), byemeje ibyo ubushakashatsi bwo muri porogramu ya VIH/SIDA muri RBC bwerekanye ko ibyongera ibyago byo kwandura mu rubyiruko birimo imyumvire iri hasi yo gutinya inda kurusha uko batinya kwandura virusi itera SIDA ndetse no kutitabira gukoresha agakingirizo.
Abanyeshuri ba KARANGAZI Secondary school bati “Twe ibyo kwipimisha ntibitureba”
Abanyeshuri banyuranye bo muri iki kigo cy’amashuri ya Karangazi kigamo abahungu n’abakobwa bose bakiga babamo bagiraga bati:
“Twe twumva ibintu bya Sida bitaturebera cyane kuko tukiri abanyeshuri, yaba kwipimisha cyangwa gukoresha agakingirizo nta makuru ahagije tubifiteho”
“Kera tugitangira kwiga habagaho za karabu (club) zo kurwanya SIDA, tukahakura ubumenyi buhagije kuri SIDA, buri mwana akumva kurwanya no kwirinda SIDA ari inshingano ze. Ariko ubu hashyizweho club yitwa iy’ubuzima ihuriza hamwe ibintu byinshi n’igihembwe kikaba cyarangira SIDA itavuzweho kandi iyo dusohotse tugiye hanze tuba dukeneye kuhagera dusobanukiwe kurushaho uburyo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA kuko muri twe ababyeyi bacu nta mwanya wo kutuganiriza kuri SIDA bagira abandi ugasanga batabisobanukiwe nabo”.
Abanyeshuri ba KAGITUMBA High school bati “ Nta makuru ahagije dufite”
Abanyeshuri banyuranye biga muri iki kigo cya KAGITUMBA nabo biga bacumbitsemo bagize bati:
“Hano ku ishuri dukeneye karabu (club) irwanya SIDA kuko niyo yadufasha kurushaho kwirinda, kuko hari umunyeshuri wava hano ku ishuri yagera iwabo agatangira kugwa mu bishuko byakubitiraho no kuba nta makuru ahagije afite yo kwirinda kwandura virusi itera SIDA bakamubeshya ibintu binyuranye, ugasanga wenda yanafata ibimurinda gusama banamubeshya ko bimurinda SIDA. Ku ishuri badufashe baduhe amakuru ahagije.”
“Ubundi amakuru ku cyorezo cya SIDA tuyumva iyo turi kwiga isomo rya biologie (ubumenyamuntu), ariko nk’abiga mu mashami atiga iri somo ndemeza neza ko bava ku isihuri nta makuru bafite kuri virusi itera SIDA, ibi rero nkabona ari ikibazo kuri twe”.
AHF Rwanda iti “Nta mpamvu yo kugendera ku bihuha”
Umukozi ushinzwe gahunda z’urubyiruko mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya SIDA (AHF RWANDA), Ndungutse Bikorimana ati “Rubyiruko mubyumve, nta mpamvu yo kugendera ku bihuha, mufate amakuru akwiriye, ndabasaba kugana amavuriro abegereye kugirango murusheho kubona amakuru nyayo abarinda ibihuha kuri SIDA munahabwe serivice zinyuranye zabafasha kuyirinda no kumenya uko muhagaze.”
Ku bijyanye na karabu (Club) zirwanya SIDA mu bigo by’amashuri zakomeje kwifuzwa n’abanyeshuri banyuranye bo muri Nyagatare mu rwego rwo kubafasha kubona amakuru ahagije kuri virusi itera SIDA ndetse n’uburyo nyabwo bwo kuyirinda, hatangajwe ko ibi ari ibireba Minisiteri y’Uburezi kuko kuri ubu mu mashuri hashyizweho karabu (Club y’Ubuzima) higishwamo ibinyuranye na SIDA irimo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ari 0,05 ku bahungu, mu gihe ku bakobwa byikubye kabiri bikaba biri kuri 0,12. Hakaba ari muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga hagamijwe kurushaho kwegera urubyiruko, bukaba bufite intego eshatu, harimo kubigisha ibijyanye na virusi itera SIDA, kwipimisha ku bushake kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze hamwe no kubafasha kumenya ko n’uwanduye virusi itera SIDA ahabwa imiti cyane ko iyo ifashwe neza ashobora kutanduza.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane