Nubwo zakuriweho TVA ibiciro byakomeje gutumbagira ihurizo ku bazikoresha


Abakobwa n’abagore batandukanye batangaje ko nyuma y’uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n’uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo.

Hari uwagize ati “Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y’amafaranga 700Frw na 800Frw ariko ubu igeze ku 1000 Frw, iyitwa Always niyo iri hasi, iri kugura 900Frw cyangwa 800Frw kandi yaraguraga 500Frw, urumva bagenda babizamura aho kugira ngo babimanure kandi amafaranga agenda ahenda ku bantu badakora .”

Undi yagize ati “Nanjye nakoreshaga super ndibuka ko muri 2020 yari ku mafaranga 800Frw ariko ubu ni 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n’aho uguriye.”

Ange Uwurukundo yatangarije www.umuringanews.com ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe mu kunoza isuku kubera kubura Cotex, aboneraho gusaba Leta gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki kibazo.

Ati “Usanga iyo atabonye iyo Cotex ashobora gukoresha bimwe mu bitambaro, ugasanga n’ibyo bitambaro umwana w’umukobwa nubwo abikoresha ntabwo biba bikozwe mu ipamba bigatuma bibangamira umwana iyo arimo ariga cyangwa se ari mu iyindi mirimo y’akazi aba arimo gukoraho”.
Abanyenganda bakora ibi bikoresho bo bavuze ko babona ikibazo kuri iyi ngingo ari ubuke bw’ibi bikoresho ku isoko ugereranije n’ababikenera ari nabyo bitera icyuho mu iyubahirizwa ry’ibiciro.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

Verified by MonsterInsights