Ntibisanzwe! Abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha mu majyaruguru y’u Bufaransa


Mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025, habaye ibidasanzwe mu majyaruguru y’u Bufaransa, ubwo umushoferi w’ikamyo ikonjesha itwaye imboga n’inyama yumvaga urusaku rutari rusanzwe mu gice cy’ inyuma cy’imodoka ye. Yari mu rugendo rugana ku ntera y’inyanja y’Abongereza, aho byagaragaye ko iyo kamyo yari igamije kwinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Akimara gufungura, yisanze ahagaze imbere y’itsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Eritrea. Imbeho yari ibamereye nabi, bamwe muri bo bafite ibipimo by’ubukonje bikabije, ikimenyetso cy’uko bari bamaze amasaha menshi bafungiye muri iyo kamyo.

Abashinzwe umutekano bahise bitabazwa. Bane mu babonetse bahise bajyanwa kwa muganga, naho abandi bane batarageza ku myaka 18 bashyikirizwa umuryango ubarengera. Abasigaye basabwe guhita bava ku butaka bw’u Bufaransa.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko, nubwo hari ingamba zikomeye ku mipaka ihuza u Bufaransa n’u Bwongereza, uburyo bwo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bukomeje gushakirwa amayira atandukanye.

Uretse amakamyo, benshi bakoresha inzira zishyira ubuzima mu kaga, nk’ubwato buto bushobora kuzura cyangwa bukunze kurohama mu Nyanja.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka 2024 hinjiye abimukira batemewe n’amategeko 43.630, biyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje, 84% muri bo bakoresheje ubwato buto.

Iyi mibare ishimangira ko urugendo rwo gushaka ubuzima bushya rukomeje kuba urw’amarira n’akaga ku bantu batagira amahitamo menshi.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment