Ntibikiri ibihuha Nicole uzwi nka Mama Beni muri City Maid yegukanye uwahoze ari umukunzi wa Kirenga wamenyekanye muri Seburikoko


Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana na Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, icyakora kuri ubu Nicole yamaze guca amazimwe dore ko yamaze gushyira hanze integuza y’itariki y’ubukwe bwe (Save the date).

Nicole yegukanye Eric nyuma y’igihe kirekire akundana na Saphine 

Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari basanzwe bakundana yizihizaga isabukuru, yamwambitse impeta y’urukundo avuga ko yifuza ko bazabana nk’umugore n’umugabo ariko iby’urukundo rwabo biza kugenda bizamo ibibazo kugeza bipfuye burundu icyakora bigirwa ibanga dore ko itangazamakuru ritarabutswe kugeza ubwo hatangiye kuvugwa ko uyu  musore yaba yaraje kwigarurirwa na Nicole Uwineza Ruburika.

Uyu Musore byashyizwe ahagaragara ko agiye kurushingana na Nicole

Icyakora ibi byose byabaga aba bakobwa bakunze kumvikana mu itangazamakuru bahishahisha amakuru yuko hari urukundo hagati y’uyu musore na Nicole, yewe na Kirenga ubwe akumvikana ku ma radiyo anyuranye atemeza ko yaba yaratandukanye burundu na Sebera. iby’urukundo rw’uyu musore na Nicole byaje kongera kubyutsa umutwe muri Kanama 2018 ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru maze muri ibi birori akagaragara akatana umutsima na Sebera Eric bari no mu myiteguro yo kurushinga.

Mbere yakundanaga na Kirenga yari yaranamwambitse n’impeta

Kuri ubu rero ibyakunze kugirwa ibanga no guhishahishwa cyane byamaze kujya hanze integuza y’itariki y’ubukwe hagati ya Sebera Eric na  Nicole Ruburika Uwineza cyangwa se Maman Beni nkuko yamamaye muri filime ya City Maid ikaba yamaze gutangazwa. Ubukwe bw’aba bombi  bukaba buteganyijwe tariki 29-30 Ukuboza 2018.

Sebera Eric yateje umwuka mubi mu bakurikirana aba bakobwa cyane ko bo badatinya kuvuga ko Nicole ajyanye umugabo wa Kirenga uyu akaba azwi cyane muri filime ya Seburikoko ari mushiki wa Kadogo  uyu musore uvuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iyi minsi yamenyekanye cyane mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari umujyanama wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment