Ni nyungu ki abakozi biteze ku mushinga w’itegeko rishya ry’umurimo


Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko urimo impinduka zo kugabanya amasaha y’akazi, kubuza umukoresha gusesa amasezerano y’umurimo w’umugore kubera gutwita ndetse n’ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.

Itegeko ryo mu 2018 riteganya ko amasaha y’akazi mu cyumweru ari 45, ariko itegeko rishya ryayagabanyije ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

Kugabanya amasaha y’akazi byaturutse ku kuba mu isesengura ryakozwe, byaragaragaye ko gukora amasaha menshi bigira ingaruka zitari nziza ku muryango, kuko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku burere n’uburezi bw’abana.

Indi mpamvu ni uko bituma n’abakozi badatanga umusaruro nk’uko bikwiriye, kubera umunaniro uturuka mu gukora amasaha menshi.

Ibi bigendanye no kuba ku wa 11 Ugushyingo 2022, Inama y’abaminisitiri yaremeje ihindurwa ry’amasaha y’akazi akava ku masaha 45 akagera kuri 40 mu cyumweru. Mu nzego zimwe na zimwe, akazi gatangira saa tatu za mu gitondo, amashuri agatangira saa mbili n’igice.

Izi mpinduka kandi zishingiye ku masezerano mpuzamahanga y’umurimo, nk’avuga ko amasaha y’akazi atagomba kurenga umunani ku munsi, ni ukuvuga 40 mu cyumweru.

Izi ngingo z’amasaha y’akazi zatangiye gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023. Iri tegeko kandi ryahinduwe mu kurengera umugore utwite, mu gihe ari mu kazi.

Muri uyu mushinga w’itegeko hashyizwemo ingingo ivuga ku kurengera umurimo w’umugore utwite, kugira ngo amasezerano y’akazi adaseswa kubera gutwita.

Amategeko ariho afite icyuho kubera ko adateganya uku kurindwa. Kubera iyo mpamvu, byateganyijwe ko “umukoresha abujijwe gusesa amasezerano y’umurimo y’umugore kubera ko atwite”.

Ikindi gishya iri tegeko ryashyizeho ni ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo. Iri tegeko ryateganyije ko ikiruhuko cyo kubyara ku mugore n’icyo kubyara ku mugabo bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

Riteganya kandi ubwoko bw’ibiruhuko umukozi yemerewe ari byo; ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cyo kubyara ku mugore, icyo kubyara ku mugabo, icy’uburwayi, icy’ingoboka ndetse n’uruhushya.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment