Musanze: Huzuye urwibutso rw’abatutsi biciwe mu nzu y’ubutabera


Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imirimo yo kubaka Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari inzu y’ubutabera igeze ku kigero kirenga 90% kuko ubu hari gukorwa amasuku.

Biteganyijwe ko imibiri iruhukiye Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza izimurirwa muri uru rushya mbere ya Mata 2022.

Aho uru Rwibutso ruri kubakwa, ni ahahoze hakorera Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi baturutse mu yahoze ari Sous-préfecture ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke), abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahahungiye bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuhabarindira.

Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari sous-préfet,Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw’ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle yavuze nta gihindutse mbere yo kwibuka ku nshuro ya 28 imibiri yari mu Rwibutso rwa Muhoza izimurirwa muri uru rushya rwa Musanze, agasaba abaturage kurushaho kwibuka biyubaka banasigasira amateka.

Yagize ati” Uru rwibutso rushya rw’Akarere turateganya ko nta gihindutse tuzashyinguramo imibiri yari mu rwa Muhoza narwo rutari rwujuje ibisabwa. Ni urwibutso rwujuje ibisabwa kuko hari igice cy’imva n’igice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko icyari Ruhengeri.”

Yakomeje asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’amateka mabi banyuzemo ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kwiteza imbere.

Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turabasaba gukomera bakiyubaka bagaharanira kwiteza imbere kandi natwe nk’ubuyobozi ntituzabura gufatanya nabo duharanira ko Jenoside atazibagiranwa ndetse itazongera kubaho ukundi.”

Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi ruruhukiyemo abishwe mu gihe cy’igerageza rya Jenoside mu 1991 n’urwa Busogo.

Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze yatangiye muri Gicurasi 2021, biteganyijwe ko igomba kurangira muri Mutarama 2022 itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 596,630,277Frw yatanzwe n’Akarere ka Musanze.

Kuri ubu, imirimo yo kubaka ibice byose bigize Urwibutso rwa Musanze ruzaruhukiramo Abatutsi biciwe muri Court d’Appel ya Ruhengeri bigaragara ko yarangiye isigaye ni iyo gutunganya imbuga no gukora amasuku.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment