Muri Ukraine ibintu bikomeje guhindura isura


Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya.

Igihugu cya Ukraine kimaze ibyumweru bibiri mu ntambara n’u Burusiya, intambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Ibice byinshi by’igihugu byamaze kugenzurwa n’ingabo z’u Burusiya, naho imijyi ikomeye harimo n’umurwa mukuru wa Ukraine yugarijwe n’ibisasu bituma abantu bakomeje guhunga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko miliyoni ebyiri z’abatuye Ukraine bamaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi.

Nubwo Ukraine ikomeje kwihagararaho mu mijyi itandukanye, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yanditse asaba ko abasirikare n’abapolisi b’igihugu cye bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bataha n’ibikoresho byabo bagafasha igihugu cyabo.

Ukraine ibarura abanyagihugu barimo ingabo n’abapolisi bagera kuri 300 mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandatu harimo na MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kajugujugu umunani zo muri Ukraine hamwe n’ishami rigizwe n’abakozi 250 bakora ibirebana n’indege.

Umuvugizi wa MONUSCO yatangarije Reuters dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona ubusabe bwa Ukraine.

Yagize ati “Twabonye ubusabe bwatanzwe na Ukraine ku bijyanye no gucyura abakozi babo n’ibikoresho mu kubungabunga amahoro.”

Akomeza avuga ko barimo kugenzura uburyo baziba icyuho. Ati “Turimo gusuzuma uko twaziba icyuho cy’aho bakoraga mu nshingano zacu”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment