Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports yerekeje mu Misiri mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere


 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo biteganyijwe ko Muhire Kevin bita Rooney wari umukinnyi wa Rayon Sports abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku rutonde ruyobowe na Zamalek Sporting Club, agasinya amasezerano y’imyaka itatu, akaba agiye gutangwaho ibihumbi by’amadolali, ni ukuvuga asaga miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports yerekeje mu ikipe yo mu Misiri

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko atangwaho $30 000 ariko ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano y’umwaka igahabwa $20 000 by’amadolari naho andi $10 000 akagabanwa na Muhire Kevin n’ikipe y’abana y’i Gikondo yamuzamuye ihagarariwe na Ntibitura Jean Claude bita Santos.

Muhire yatangaje ko ntacyo ashinja ikipe ya Rayon Sports yamuhaye ibyangombwa byose nkenerwa. Yagize ati “Ndabonana n’abayobozi b’iyi kipe, nizeye ko uyu munsi ndarana inkuru nziza kuko umutoza yarankunze ku buryo yanambujije kuza mu minsi mikuru mu Rwanda. Yifuzaga gukomeza kunkoresha imyitozo ku buryo ninsinya nzahita ntangira gukoreshwa mu mikino ntafashe indi minsi yo kumenyerana na bagenzi banjye.”

Muhire Kevin araba abaye umukinnyi wa kabiri w’umunyarwanda ukina mu Misiri nyuma ya Danny Usengimana ukina muri Tersana Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Muhire Kevin w’imyaka 21 agiye kwerekeza muri Misr lel-Makkasa Sporting Club aho ashobora kwambara nimero 37 kuko niyo yari yahawe mu mikino ya gicuti yakinnye bari mu igeragezwa.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment