Muhanga: Barasaba ubwishingizi bw’insimburangingo n’inyunganirangingo by’abafite ubumuga


Mu Karere ka Muhanga kugeza ubu habarurwa abafite ubumuga bagera kuri 5098. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée avuga ko ikibazo gikomeye abenshi mu bafite ubumuga bw’ingingo bahura nacyo ari ukubura insimbura cyangwa inyunganirangingo kuko zihenze kandi kugeza ubu ubwisungane mu kwivuza butaratangira kuzibishyurira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune asaba ko mitiweli yajya igurira abafite ubumuga inyunganirangingo n’insimburangingo

Ibi kandi byemezwa  n’umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga “La misercorde”, witwa Soeur  Ntawiha Nyirakarire Annonciata.  Yemeza ko ibikoresho by’inyunganirangingo z’abana bafite ubumuga bihenze cyane.

Soeur Nyirakarire nawe wemeje ko insimburangingo n’inyunganirangingo zihenze

Soeur Nyirakarire ati “  Mu by’ukuri insimburangingo cyangwa inyunganirangingo zirahenda. Bituma abana batabasha kubona uko bagenda bityo kubitaho bikatugora. Twifuza ko ababyeyi babo bakunganirwa mu kubavuza no kuzibagurira”.

Umubyeyi witwa Mukamana utuye mu Murenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga, avuga ko afite umwana ufite ubumuga bw’ingingo ariko yananiwe kumugurira akagare.Ngo iki  kibazo  yakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kugira ngo bumwunganire.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana avuga ko kugira ngo ababyeyi babone uko bagurira abana babo biriya bikoresho byasaba ko inzego zifite imibereho myiza y’abaturage zigira icyo zibikoreho.

Ati “ Ndasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, RSSB na Minisiteri y’Ubuzima kureba uko bakwigira hamwe ikibazo cyo kuba mitiweli yabasha kugura ibikoresho by’abafite ubumuga, kuko nabo ni abanyarwanda nk’abandi kandi mitiweli yagiriyeho korohereza abanyarwanda kubona ubuvuzi”.

Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kumva ko ari abana nk’abandi, ko bagomba kubitaho nk’uko bita ku bandi, abafite ubushobozi bucye bari mu byiciro byemerewe guhabwa ubufasha bakaba bakunganirwa.

Gusa yemera ko kunganirwa mu kugura insimbura cyangwa inyunganirangingo bikenewe.

Akarere ka Muhanga gafite umufatanyabikorwa “Bureau Social” igafasha mukuvuza abana bafite ubumuga no kubagurira ubwisungane mu kwivuza aho mu myaka itatu ishize yatanze Frw 14, 500,000  mu gufasha abafite ubumuga bw’ingingo. Hatanzwe kandi amagare 91 yaguzwe amafaranga Miliyoni Frw 30.

Muri rusange ibiciro by’insimburangingo n’inyunganiramgingo bigiye binyuranye bitewe n’aho ikenewe, aho inyunganirangingo z’amaguru( ortheses) zigura amafaranga atari munsi y’ ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko ntarenge ibihumbi  Frw 539. Insumburangingo zo zigura hagati y’ibihumbi Frw 400 n’ibihumbi 669 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imbago zifatwa mu maboko kugira ngo zifashe ufite ubumuga gutambuka zigurishwa  ibihumbi  Frw 43 200  izi ni izigezweho zishobora kongererwa uburebure n’aho izindi zikozwe mu matiyo y’ibyuma zigura ibihumbi Frw 25.

Amagare y’abafite ubumuga atumizwa hanze akagera mu Rwanda agura byibura ibihumbi Frw 300.  Hari kandi inkweto zigenewe kugorora ibirenge byamugaye “Chaussures orthopediques” zigura ibihumbi Frw 142.       

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment