Mu Rwanda hateraniye inama yiga uruhare urubyiruko rwagira mu buhinzi


Inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo hashize ku wa 20 Kanama 2018, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI).

Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku ruhare rw’urubyiruko mu buhinzi

Abantu bageze kuri 800 barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika, bateraniye i Kigali, aho baganira ku buryo urubyiruko rw’Afurika rutapfusha ubusa amahirwe ari mu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, muri iyi nama yibukije abaturutse muri ibyo bihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyigikira urubyiruko rufite ubushake bwo gukora rubinyujije mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi, ikoresha uburyo bwo kubongerera ubushobozi, ndetse no kuborohereza kugera ku mari.

Mu butumwa bwe, asobanura ko gushishikariza abagize urubyiruko kubyaza amahirwe y’akazi kari mu rwego rw’ubuhinzi, batibanze kujya mu migi gusa, ari bimwe mu bishobora kugira uruhare mu kubafasha kwivana mu bukene hatezwa imbere gahunda zo kwihangira akazi, nk’uko bikubiye muri gahunda y’ikerekezo cy’Afurika Yunze Ubumwe 2063, n’intego z’iterambere rirambye.

Yagize ati   “Abagize urubyiruko barebere ku bimaze gukorwa ahandi, kuko ni bwo bazitabira kwihangira akazi, nk’umusingi wo kwivana mu bukene, cyane ko nk’ubu hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi buri kuri uyu mugabane w’Afurika, kandi Abanyafurika bangana na 70%  ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20, ndetse buri mwaka hafi miliyoni 5 basoza za kaminuza nta kazi babona, mu gihe ikegeranyo mpuzamahanga ku bushomeri  cyashyizwe ahagaragara uyu mwaka kerekanye ko 7.9% by’abashomeri  bari muri Afurika, biramutse bigenze neza nkuko byifuzwa, urubyiruko rwagira amahirwe atuma rwikura mu bukene”.

Komiseri w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, ushinzwe ubuhinzi, Josefa Leonel Sacko, wari uhagarariye Musa Faki Muhamat  Perezida wa Komisiyo ya AU, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhanga udushya mu rubyiruko, no kuborohereza guhanga akazi binyuze mu ikoranabuhanga nkuko na Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu yabigarutseho.

Josefa Leonel akomeza agira ati “Nko ku Rwanda hari byinshi bifatika bamaze gukora, iyo urebye nk’udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga aho indege zitagira abapilote  zunganira kugeza amaraso n’ibindi byangombwa ku bigo nderabuzima mu gihugu zikagera hirya no hino mu cyaro, ni ikintu kiza, ahubwo ikibazo ni uko usanga bamwe mu rubyiruko rw’uyu mugabane rutarabona ko mu buhinzi hari amahirwe, tugomba rero kubafasha bakabona ko harimo akamaro”.

Jose Graziano da Silva, Umuyobozi Mukuru wa FAO,  yijeje ko umuryango ahagarariye uzakomeza gufasha ibihugu  mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko rwabyo kubona amahirwe y’akazi mu buhinzi, aho guhora baganya ubushomeri, kandi urubyiruko rw’Afurika rukomeje kwiyongera.

Ati “Ni ikibazo kuko usanga abenshi mu rubyiruko birukira mu migi kuhashakira amahirwe y’akazi, kuko nk’ubu mu bimukira mpuzamahanga ni Abanyafurika baba bafite imyaka 15 na 24, ni twe tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukundishe urubyiruko rw’Afurika amahirwe ari mu buhinzi kandi byabagirira akamaro.”

Abari muri iyi nama isozwa uyu munsi bavuye mu bihugu 10 by’Afurika, ari byo u Rwanda, Angola, Sierra Leone, Lesotho, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Ghana, Congo Brazaville, Namibiya na Gineya.

 

KAYIRANGA Egide

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment