Mu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko hakomeje kuzamo urunturuntu, Minisitiri ati: “Musase inzobe”


Bamwe mu bagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’urugaga, aho Me Habimana yagaragarije Minisitiri w’ubutabera ko urugaga rurimo ibibazo by’ingutu amusaba kugira icyo abilkoraho.

Me Habimana yagize ati: “Muri uru rugaga harimo ibibazo bikenewe ko mudufasha gukemura, nubwo turi aha ariko ntabwo abantu bose twishimye kuko hashize amezi atageze kuri abiri hirukanywe uwari umunyamabanga w’urugaga kandi nta munyamuryango wabwiwe impamvu.”

Uretse ibibazo by’imbere mu rugaga ariko, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu mikoranire n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu, Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’urwego rw’Ubucamanza, bishobora kudindiza irangizwa ry’imanza.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagize uru rugaga kwicara bagasasa inzobe, bagashakira hamwe ibisubizo ku mwuka mubi ukomeje gututumba mu rugaga.

Ati: “Bimwe muri ibi bibazo tugenda tubona ni ibyo mwakabaye mukemura, kuko ibyo tubona ni ibijyanye n’imikorere y’urugaga, ni nayo mpamvu rwagiyeho ngo rubikemure twebwe tugende tuziramo aho ngaho ngo dutange ubufasha.”

Dr Ugirashebuja yababwiye ko Minisiteri y’Ubutabera itazakomeza kureberera mu gihe hatagira igikorwa ngo bakemure ibibazo bibugarije.

Ati “Nimutabikemura natwe tuzaza kubikemura, ariko ntekereza ko inzira nziza ari uko byakemukira mu rugaga, muzisuzume murebe mu gihe cy’imayaka 10, murebe ibyagenda bihinduka. Ntabwo tuzabireberera nubwo twifuza ko umuti uzava muri mwe ariko nibidashoboka tuzabikemura nubwo iyo umuti uvuye hanze hari ubwo ukemura ibintu mu buryo utashakaga.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga guharanira kunoza imikorere binyuze mu gutekereza kure, kugira intekerezo yagutse no kugira intumbero.

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rumaze imyaka 10 rushyizweho rugamije kurangiza imanza binyuze mu kurangiza inyandikompesha nk’inzira ziteganywa n’amategeko zigamije gutanga ubutabera, aho umuntu ufite ibyo amategeko amwemerera agomba kubihabwa ku neza cyangwa se ku ngufu za Leta.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment