Mu nama bagiriye mu Bushinwa bize ku mbogamizi zigihari mu guhangana na SIDA


Abagore b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, bitabiriye inama yigaga ku kwirinda ndetse no kugabanya Virusi itera Sida, ugenekereje mu Kinyarwanda, iyo nama yiswe “Dufatanye guharanira ahazaza hazira Sida”. Ikaba yararebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ndetse inarebera hamwe imbogamizi zigihari mu guhangana n’ubwo bwandu.

Abadamu b’abakuru b’ibihugu bari mu Bushinwa bize ku kibazo cya SIDA

Avuga mu izina ry’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriye ku kurwanya Sida (OFLA), Mme Sika Bella Kabore wa Perezida wa Burkina Faso, yavuze ko Afurika ikomeje gukomererwa n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida, akaba yanasabye bagenzi be gukomeza ubuvugizi ndetse n’ubukangurambaga mu gukusanya ubushobozi bwo guhangana n’icyo kibazo cya Virusi itera Sida ndetse n’ibindi byorezo bihangayikishije Afurika.

Mme Kabore yanakomoje kuri gahunda umuryango OFLA wiyemeje ko uzaba warashoboye kuurandura Sida mu mwaka wa 2030, akaba yarasabye ko harushaho kongerwa ubufatanye ndetse n’imbaraga mu buvuzi bwa Sida, ndetse no mu kwirinda Cancer, nk’uko bikubiye muri gahunda z’iryo huriro ry’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).

Mme Marageret Kenyatta, umugore wa Perezida Kenyatta avuga mu izina ry’abahagarariye Afurika y’Uburasirazuba yashimye cyane gahunda y’umuryango OFLA yo kurwanya ubwandu bwa sida mu bana bato, ndetse no kurwanya imfu z’ababyeyi bapfaga babyara.

Nyuma y’iyo nama Mme Peng Liyuan wa Perezida w’u Bushinwa, yatembereje abo bagore b’abakuru b’ibihugu, mu nzu ndangamuco yitwa Hôtes Diaoyutai.

NYANDWI Benjamin

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment