Mu mishinga itanu yahanze udushya uw’ibidukikije waje ku isonga


Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yasozaga icyumweru cyahariwe guhanga udushya dushingiye ku bushakashatsi hahembwe imishinga itanu ifite udushya dushingiye ku bushakashatsi, umushinga wahize indi akaba ari uwo kubungabunga ibidukikije.

Imishinga itanu niyo yatsindiye ibihembo mu guhanga udushya

Umushinga wa mbere wegukanye miliyoni 10 Frw, uwa Kabiri wegukana miliyoni 8 Frw uwa Gatatu uhembwa miliyoni 5 Frw mu gihe uwa Kane n’uwa Gatanu byahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibi bihembo bakaba babishyikirijwe nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo cyigisha ibijyanye n’ingufu hagamijwe iterambere rirambye (ACE-ESD).

Gorilla Cooking Stove niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikaba ari Imbabura ikoranye ikoranabuhanga rituma idasohora umwuka wangiza ikirere, aho icanishwa ibishishwa by’ibitoki byumye, iby’umuceri, ibitiriri by’ibigori, ivu cyangwa ibyavuye mu byacanishijwe.

Umuhoza Noella wari uhagarariye itsinda ry’abanyeshuri bane bakoze uyu mushinga, yavuze ko yishimiye igihembo bahawe ndetse ko miliyoni 10 Frw begukanye bagiye kuzikoresha bagura umushinga wabo mu Ntara zose z’igihugu.

Yakomeje ati “Iyi mbabura ije gufasha abaturage badafite ubushobozi bwo kugura gaz kuko umuriro isohora ari nk’uw’imbabura ya gaz kandi iteka vuba […] Imwe igura ibihumbi 40 Frw ariko bishobora kwishyurwa mu byiciro.”

Umushinga wegukanye umwanya wa Kabiri ni uwiswe ‘Indi ntambwe Feeds’, ukaba ari uwo gukora ibiryo by’amatungo magufi mu nyo, aho bazumisha ubundi bakazisya zikavamo ifu ishobora guhabwa inkoko n’andi matungo cyangwa ikavangwa n’ibindi biryo byazo.

Ni umushinga uje gukemura ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibiryo by’inkoko bifite intungamubiri, aho ikilo kimwe cy’iyo fu kizajya kigurishwa 350 Frw.

PV-Grid Power System ifite ikoranabuhanga rifasha umuriro w’amashanyarazi kwihinduranya n’ukomoka ku mirasire y’izuba bidasabye ko umuntu abikora, ni wo wegukanye miliyoni 5 Frw, aho byitezwe ko uzafasha abaturage kwitabira ikoreshwa ry’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Uwaje ku mwanya wa Kane ni umushinga wiswe ‘Shared Meter’ ufite ikoranabuhanga rifasha abantu bakoresha ‘cash power’ imwe kumenya umuriro buri umwe yakoresheje batitanye ba mwana. Uyu wahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga waje ku mwanya wa Gatanu ni uwa ‘Get it Fast’, ukaba ari porogaramu ya mudasobwa ihuza uwataye icyangombwa n’uwagitoraguye. Nawo wahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi mishinga yatoranyijwe muri 40 yari yandikishijwe mu Kigo cyiswe ‘Grid Innovation and Incubation Hub’ cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi kugira ngo gifashe abafite imishinga irimo udushya kuyinoza, kuyiha ubufashamyumvire n’ubufasha bw’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre yavuze ko nyuma y’uko iyi mishinga itsinze izakomeza gukurikiranwa, ihuzwe n’abashoramari ndetse asaba ba nyirayo kuzakira abazabagana bashaka gushora imari mu mishinga yabo.

Icyumweru cyahariwe imishinga ifite udushya, Prof Lyambabaje yatangaje ko bifuza ko kizajya kiba ngarukamwaka ariko noneho kigahuza ibindi bigo by’icyitegererezo nka ACE-ESD biri muri Uganda, Kenya na Tanzania kugira ngo buri kimwe cyerekane ibyo cyagezeho abandi babyigireho.

 

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment