Mu gihe habura amasaha make Rayon Sports igacakirana na Enyimba, abafana barizezwa byinshi


Mu masaha make asigaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports icakirana n’ikipe ya Enyimba FC imbere y’abafana bayo, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018. Uyu mukino ukaba uri butangire mu kanya Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliviera arizeza abafana intsinzi

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo berekane ko bashoboye umupira.

Yagize ati “kuva twatangira imikino y’amajonjora kugera tugeze mu matsinda na ¼, ntabwo byatworohereye kuba twabigeraho ariko nyuma twaje kubigeraho. Iki ni cyo gihe kigeze kugira ngo twereke abantu ko dushoboye kandi dushobora kugera kure. Ikipe turi kumwe,  nta gitutu dufite, Enyimba turayubaha mu cyubahiro cyayo ariko ntabwo tuzayireka ngo ikore ibyo ishaka”.

Rwatubyaye na bagenzi be barizeza byinshi abafana ba Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul avuga ko ikipe ya Enyimba SC ikomeye cyane mu bijyanye n’imipira yo mu kirere cyane bageze imbere y’izamu bashaka gutsindisha imitwe, gusa ngo barabyitoje ku buryo Enyimba SC bitazayikundira gutsinda Rayon Sports muri ubwo buryo.

Rwatubyaye Abdul kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko mu rugamba rw’umukino bafitanye na Enyimba SC kuri iki Cyumweru, ari umwanya mwiza wo kwereka Abanyarwanda ko bashoboye umupira by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.

 

NYANDWI  Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment