Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko inzoga n’ibiyobyabwenge bidakwiriye mu nzira y’urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi.
Mu kiganiro kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere, cyibanze ku kibazo cyo kumenya niba amahirwe y’akazi ari impamo cyangwa inzozi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kugira inzozi ari byiza, ariko gukora ku nzozi bisaba kwitwararika.
Ati: “Wibaza ko ushobora kuba umukire cyangwa ufite akazi keza nyuma yo kunywa Icyuma, Suruduwire n’inzoga zidafite ubuziranenge? Inzozi si ibyo kunywa gusa! Ugomba kubanza kwitegura, wita ku buzima bwawe, ube umuntu utekanye kandi utunganye.”
Yagaragaje ko urubyiruko rw’imyaka 18–25 rufite amahirwe menshi mu Gisirikare, Polisi, Inkeragutabara n’Abacungagereza ndetse n’inkunga yo kwiga kaminuza ku barangije amashuri yisumbuye. Gusa, ngo benshi baratsindwa kubera ibiyobyabwenge.
Minisitiri yibukije urubyiruko ko amahirwe agera ku biteguye, kandi ko kwiga, kwitegura no gukurikira amakuru agezweho ari ingenzi kugira ngo izina ryawe rigerweho n’amahirwenta gushidikanya.
Minisitiri asaba urubyiruko gukoresha aya mahirwe harimo kumenya amakuru y’akazi, inkunga n’inguzanyo, kugira ngo inzozi zabo zibe impamo ntizisigare mu nzoga za weekend.
INKURU YA KAYITESI Ange
