Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku wa 15 Ugushyingo 2021, Minisitire w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko hakiri ikibazo gihangayikishije cy’inzoka zo mu nda by’umwihariko ku bana bato n’abakuru muri rusange kuko byagaragaye ko bagira uruhare mu kwanduza abana.
Minisitiri w’Ubuzima, yashimangiye ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda mu bana bato gihangayikishije kuko abagera kuri 40% bafite izi ndwara ndetse ziri mu bitera ibibazo bikomeye birimo no kugwingira.
Ati “Ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri aho twagiye dusuzuma umusarane w’abana twasanze abagera kuri 40% bafite inzoka zitandukanye. Icyo kibazo kirahari kandi tubaha imiti nibura kabiri mu mwaka. Ni ukuvuga ko hari ipfundo tutari twapfundura ngo tugikemure mu buryo bwa burundu.”
Dr Ngamije yavuze ko inzoka zo mu nda zigira ubukana n’ingaruka ku buzima bw’umwana kuko intungamubiri ariye inzoka zirazitwara bikamuviramo kugwingira no kugira amaraso make. Iyo arwaye malaria, umusonga n’izindi nwara zikunda gufata abana usanga adafite agatege bikaba byamuviramo kurwara bwaki n’ibindi.
Uretse gutanga imiti ngo hakenewe n’uruhare rw’ubumenyi, isuku n’isukura, amazi meza ku buryo bisaba ingufu z’inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ibikorwaremezo kugira ngo amazi meza abashe kuboneka.
Ati “Turashaka ko n’ibindi bikorwa byegerezwa abaturage bidufasha kurwanya izi ndwara nko guhugura abajyanama b’ubuzima, ari ugutanga inzitiramibu, kubaha ubushobozi bwo gusuzuma malaria no kubavurira mu cyaro. Ibyo byose bisange umwana urya neza udafite inzoka, uri mu muryango ufite amazi asukuye ufite ubwiherero bukwiye ndetse uri mo mu muryango aho batabyara buri mwaka.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko gahunda yo gutanga imiti y’inzoka ku bana kugera ku bafite imyaka 15 yaguwe ikagera no ku bakuru kuko byagaragaye ko bagira bagira uruhare mu kwanduza abana.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu 2019/2020 bwagaragaje ko abana bagwingiye bagera kuri 33%. Iyi mibare yari kuri 38% mu mwaka wabanje. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ari uko mu mwaka wa 2024 bazagera kuri 19% .
NIKUZE NKUSI Diane