MINISANTE ikomeje gufunga ibitaro byigenga


Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yafunze ibitaro byigenga, MBC Hospital, biherereye mu Biryogo ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, byafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe hagaragara ko hari amakosa akomeye atatuma bikomeza gukora.

Kuva tariki ya 1 Nzeri 2021 Minisante yatangiye igenzura mu mavuriro yigenga akorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba imikorere yayo kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza.

Muri iri genzura harebwa uko imitangire ya serivisi igenda mu kigo, isuku iharangwa, inyubako n’ibindi byose bihakorerwa.

Nyuma yo kureba ibi ni ho hafashwe icyemezo cyo gufunga MBC Hospital kuko hari amakosa menshi yayigaragayemo atatuma iri vuriro rikomeza gukora.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi, Dr Corneille Ntihabose, yabwiye IGIHE ko iri vuriro ryafunzwe nyuma ya raporo yakozwe ikagaragaza ko hari amakosa akomeye yabayemo atatuma rikomeza gukora.

Yagize ati “Nibyo koko ryafunzwe, hari ubugenzuzi turi gukorera amavuriro yigenga yose ntabwo ariryo ryonyine, rero raporo bakorewe yerekanye ko harimo amakosa bikenewe ko rifungwa.”

Dr Ntihabose yavuze ko bwa mbere babanje kwandikira ubuyobozo bw’ibitaro basaba gukosora amakosa yagaragaye ariko ntihagire igikorwa, biba ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kubifunga.

Igenzura ryatangiye muri Nzer uyu mwaka iri gukorerwa hirya no hino mu gihugu, aho ibitaro 47 aribyo bimaze kugenzurwa.

Dr Ntihabose yongeyeho ko atari igenzura rireba amavuriro yigenga gusa kuko n’aya Leta ari kugenzurwa.

Ati “Abibaza ngo ni amavuriro yigenga, nababwira ko ubu turangije igenzura ku bitaro 44 bya Leta kandi naho raporo zigenda zisohoka hagafatwa n’ibyemezo. Raporo igiye gusohoka ubwo izatubwira icyo gukora gituma ireme ry’ubuvuzi rirushaho gukomera , ibyo abaturage basaba ko bihinduka Minisiteri y’Ubuzima tubyitaho kuko dukorera abaturage.”

Ibitaro byigenga (MBC Hospital) byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi ku wa 16 Mutarama 2021.

Byatangiranye serivisi zirimo kwakira abarwayi b’indembe, ubuvuzi bw’abana, ubw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’indwara z’ababyeyi n’abakeneye kubagwa.

Byanakiraga abafite indwara zo mu kanwa n’amenyo, abakeneye ubugororangingo, gupima ibizamini, gucisha abarwayi mu cyuma, kwakira abarwayi bashyirwa mu bitaro, kureba mu gifu, indwara z’amara n’izindi.

Ibi bitaro byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi babigana bivuza bataha, ibyumba byo kubagiramo birenga bine, ibitanda bisaga 70 byo kwakiriraho abivuza badataha.

MBC Hospital yafunzwe nyuma y’iminsi mike hafunzwe Baho Hospital yo mu Karere ka Gasabo, ibitaro nabyo byasuzumwe hagasangwa hari ibyo bitujuje.

 

Source: igihe  


IZINDI NKURU

Leave a Comment