Meteo Rwanda yemeje ko igipimo cy’imvura kidasanzwe


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2020, ahenshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki mu gihe cy’imyaka myinshi.

Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Nyamagabe, Gitega, Rubengera no ku bupimiro bwa Byimana.

Ahapimwe imvura nyinshi ni ku bupimiro bwa Nyamagabe hapimwe milimetero 158, ku Gitega hapimwa milimetero 118.2 naho Rubengera hapimwe milimetero 113.2. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Kawangire ingana na milimetero 6.4.

Nyamara Meteo Rwanda igaragaza ko ubusanzwe iki gice cya Mutarama kigusha
imvura iri hagati ya milimetero 51.6 na 1.7. Intara y’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali niho habonetse imvura nyinshi kurusha izindi ntara.

Yakomeje iti “Bigaragara ko ugereranyije imvura yaguye n’isanzwe igwa mu gihe kirekire, imvura yabaye nyinshi cyane muri iki gice cya gatatu ahenshi mu gihugu muri Mutarama, uretse ku bupimiro bwa Kawangire habonetse imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa muri iki gice cya gatatu.”

Kubera iyo mvura, ubuhehere bw’ubutaka muri iyi minsi icumi y’igice cya gatatu cya Mutarama 2020 bwariyongereye cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Kigali no mu Majyepfo y’Intara y’Uburengerazuba, bitewe n’imvura yaranze iyo minsi.

Gusa biteganyijwe ko ubuhehere buzagabanuka mu gice cya mbere cya Gashyantare bitewe n’uko imvura izagabanuka, harebwe ku bipimo by’iminsi iri hagati ya tariki 1-10 Gashyantare 2020.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Ugereranyije n’igice cya gatatu cya Mutarama, hateganyijwe ko imvura izagabanuka mu gice cya mbere cya Gashyantare. Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 30 na 125; Intara y’Amajyepfo n’Amajyepfo y’Uburengerazuba niho hateganyijwe kuzagusha imvura nyinshi kurusha ahandi.”

Ati “Dushingiye ku bipimo bigaragaza ko imvura mu gice cya mbere cya Gashyantare 2020 (tariki 1-10), abahinzi barashishikarizwa gukomeza gutegura imirima yabo bitegura igihembwe cy’ihinga gitaha ndetse bakanegera abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) kugirango babagire inama mu bijyanye n’imirimo yabo y’ubuhinzi n’uko babungabunga umusaruro mu gihe cyo guhunika.”

Meteo Rwanda kandi ishishikariza abahinzi kujya bakurikirana amakuru y’iteganyagihe, cyangwa bakabaza neza aho ibihe bigana ngo bafate ibyemezo bashingiye ku makuru afatika.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment