Kwitwa indaya byatumye Sheebah amenya uko agomba kwitwara


Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari indaya. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana.

Sheebah ugira imyambarire idasanzwe yatangaje ko kwitwa indaya hari isomo byamusigiye

Sheebah yavuze ko uburyo yitwara kuri stage ari byo abantu bashingiraho bamwita indaya. Yagize ati “Muri uyu mwaka nafashe umwanya wo kwita no kwitegereza uburyo nitwara ku rubyiniro ndetse n’ibivugwa n’abankurikirana, ubu noneho namenye impamvu abantu benshi banyita ‘indaya .

Sheebah Karungi w’imyaka 28 y’amavuko yavukiye mu gace ka Kawempe mu mujyi wa Kampala muri Uganda. amaze gukora albumu nka Nkwatako, Karma Queen, Karama  Queen II, Sheebah Greatest Hits ndetse na Ice Cream.

Sheebah Karungi ni Umunya Uganda w’umuririmbyi, umubyinnyi, umukinnyi wa filime wagize uruhare muri filime “Queen of Katwe” yakinnye yitwara Shakira. Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya “Obsessions” yari yinjiyemo muri 2006, yagize izina rikomeye mu ruhando rw’abanyamuziki ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Ice Cream.”

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment