Kwishimira umwuzukuru we byamuviriyemo urupfu


Umukecuru ukomoka mu Butaliyani Carmela ubwo we n’abagize umuryango we bashimishijwe no kubona umwana wabo Gianluca Gaetano w’imyaka 19 yinjiye mu kibuga ku munota wa 85, mu mukino ikipe ye ya Napoli yakinaga na SPAL, bacana “fireworks”, bazenguruka imihanda y’i Napoli baririmba kugeza ubwo uyu mukecuru ibyishimo byamurenze, bikavamo gukimbirana n’abaturanyi ari nabyo byatumye umutima we uhagarara aribyo byamuviriyemo urupfu.

Umukecuru Carmela yapfuye nyuma yo kwishimira ko umwuzukuru we Gianluca Gaetano yakiniye  ikipe nkuru ya Napoli
Yinjiye mu ikipe nkuru ya Napoli biviramo nyirakuru urupfu

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani binyuranye atangaza ko uyu mukecuru Carmela wari ufite imyaka 67 yapfuye nyuma yo guterana amagambo n’abantu bamubuzaga kwishimira ko umwuzukuru we yatangiye gukinira Napoli nkuru.

Uyu mukecuru Carmela yababajwe n’amagambo yabwiwe n’abaturanyi bamusebya ko we n’umuryango we bagabanya urusaku kuko ngo kubona Gianluca Gaetano akina muri Napoli atari igitangaza,niko gushwana nabo, afatwa n’umutima, hitabazwa ubufasha butandukanye, ntibwabasha kumufasha niko guhita apfa.

Uyu mukinnyi akaba n’umwuzukuru wa nyakwigendera Gianluca Gaetano akimara kumenya iby’urupfu rwa nyirakuru,yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho amagambo yo kumusezeraho. Ati “Wambonye ntangira gukina mu ikipe nkuru ariko njyewe sinabashije kukubona. Ndagushimiye kubw’ibihe byiza twagiranye yaba kuri za noheli,ku isabukuru n’ibindi. Warakoze kubw’imyaka tumaranye gusa umbabarire ko ntabashije kukubona bwa nyuma ngo nguhobere cyane.Uruhuke mu mahoro nyogokuru kandi uzahora mu mutima wanjye”.

Uyu mukinnyi Gianluca Gaetano ni we  mukinnyi wa mbere w’imyaka 19 ukiniye Napoli nkuru, ibi akaba I yabigezeho nyuma y’aho ikipe ye ya kabiri yaramaze kuyinjiriza ibitego 21.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment