Kwirinda inzoga batwaye ibinyabiziga bamwe bo mu Mujyi wa Kigali ntibabikozwa


Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji yatangaje ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0,8, akaba ari muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019 Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko, ariko ntibyabujije ko abarenga 80 bafashwe batwaye basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

CP Mujiji yakomeje atangaza ko iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko bamwe banze kubyubahiriza. akaba ariyo mpamvu yemeza ko mu mpera z’iki cyumweru hafashwe abarenga 80 batwaye ibinyabiziga barengeje ibipimo biteganywa n’itegeko.

Yagize ati “ibi bikorwa ntibirarangirira mu Mujyi wa Kigali, ahubwo bizakomereza no mu zindi Ntara z’igihugu. Mboneyeho n’umwanya wo gukangurira abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange”.

CP Mujiji yanasabye abanyarwanda bose iki kibazo kukigira icyabo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari umushoferi babona yasinze ariko akajya gutwara ikinyabiziga.

Ati “Izi mpanuka zituruka ku businzi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwa remezo, ni yo mpamvu duhora dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye. Niba wanyoye shaka umuntu ugutwara, abaturage na bo turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye izi mpanuka.”

Abafatiwe mu cyaha cyo gutwara ikinyabiziga basinze, ikinyabiziga kirafatwa ugitwaye agacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yamara kuyatanga ikinyabiziga kikarekurwa. Ni mu gihe ariko uwari ugitwaye akomeza gucumbikirwa ku biro bya sitasiyo za Polisi mu gihe haba hagikurikiranwa dosiye ye.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment