Kumenya uwatsinze amatora by’agateganyo ku mwanya wa Perezida muri Congo Kinshasa biracyari ihurizo


Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yabwiye abakandida ku mwanya wa Perezida ko kugeza ubu hamaze kuboneka 17% by’impapuro zatoreweho ku buryo nta cyizere ko itariki yo gutangaza amajwi y’agateganyo izagera yose yabonetse. Bikaba biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo atangazwa ku Cyumweru tariki 6 Mutarama, hanyuma amajwi ya burundu agatangazwa tariki 15 Mutarama 2019.

Gutangaza ibyavuye mu matora bishobora kwigizwa inyuma

Muri iki gihugu internet yabaye ihagaritswe mu gihugu hose ku busabe bwa Komisiyo y’Amatora, kugira ngo hatagira abatangaza ibihuha ku majwi y’ibyavuye mu matora bigateza imvururu.

Perezida uzatorwa biteganyijwe ko azarahira tariki 18 Mutarama. Bizaba ari ku nshuro ya mbere muri icyo gihugu habaye ihererekanyabutegetsi kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960.

Amatora yo gushaka usimbura Perezida Joseph Kabila yabaye tariki 30 Ukuboza 2018. Abakandida 21 nibo bahatanira kumusimbura barimo batatu bahabwa amahirwe nka Felix Tshisekedi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi, bamwe muri bo bakaba bamaze gutangariza Reuters ko gutangaza amajwi y’agateganyo bishobora kwigizwa inyuma.

Kugeza ubu hakomeje kubaho urujijo ku duce dutatu turimo Beni, Butembo na Yumbi twabujijwe gutora amatora akimurirwa muri Werurwe, niba Perezida uzatorwa uzanarahira muri uku kwezi azaba ari perezida w’utu duce twabujijwe gutora.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment