Ku nshuro ya kabiri ibihugu biri mu ntambara byahererekanyije imfungwa


Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yemeje ko u Burusiya bwarekuye abasirikare babo 116, mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu. Andriy Yermak yavuze ko mu basirikare basubijwe harimo abafatiwe mu mijyi ya Mariupol, Kherson na Bakhmut.

Uyu muyobozi w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky yemeje ko mu bo basubijwe harimo n’imirambo y’Abongereza babiri Chris Parry w’imyaka 28 na Andrew Bagshaw w’imyaka 47, bakoraga nk’abakorerabushake muri Ukraine.

Abo bagabo babiri baherukaga kugaragara ku wa 6 Mutarama, ubwo berekezaga mu mujyi wa Soledar umaze iminsi uberamo imirwano ikomeye.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yemeje ko na yo yasubijwe abasirikare 63, “nyuma y’ibiganiro bigoranye.” Ni ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni inshuro ya kabiri ibi bihugu biri mu ntambara guhera ku wa 24 Gashyantare 2022, bihererekanyije imfungwa z’intambara kuva uyu mwaka wa 2023 watangira.

 

 

Source: Le Soleil


IZINDI NKURU

Leave a Comment