Uyu munsi umwe mu bari bagize P Square arasesekara muri Kigali


Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi  “Intare Conference Arena” kuwa 20 Ukwakira 2018 .

Rudeboy ejo azaba yasesekaye muri Kgali

Bamwe mu bari gutegura iki gitaramo batangaje ko Rudeboy agera I Kigali kuri uyu wa Gatanu, ndetse nyuma y’aho ari nabwo hazatangazwa uko imyiteguro imeze gusa bizeza abanyarwanda ko imyiteguro ari yose ndetse ko Rudeboy yiteguye gushimisha abafana be.

Abinyujije kuri instagram Rudeboy yashyizeho ifoto igaragaza ari kumwe n’abasore bamufasha barimo Dj we Charlieshee ndetse n’undi umufasha mu bijyanye n’amajwi bavugaga ko baje mu Rwanda mu gitaramo.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment