Kigali: ubukangurambaga mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere burakomeje


Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori bwakomereje mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kanyinya n’uwa Kigali.

Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi bwatangijwe kuwa 24 Werurwe 2022 na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije “REMA” ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB”, na Polisi y’u Rwanda, bukaba bugamije gukumira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe kuko ubushakashatsi bwerekanye ko imyuka iva mu modoka ari kimwe muri nyirabayazana w’iki kibazo by’umwihariko mu mijyi ndetse inangiza umwuka duhumeka.

Tuyisenge agira inama abashoferi bagenzi be

Tuyisenge Francois Xavier, umushoferi wasanganywe ikinyabiziga gisohora umwuka utangiza ikirere kandi iri mu modoka zishaje zakozwe mbere y’umwaka w’i 1992 yatanze inama agira ati “igituma imodoka isohora imyotsi ihumanya ikirere ni ukutubahiriza ibirometero biba byaragenwe ku gipimo cy’amavuta runaka, ikindi ni ukudahindura filitire ku birometero runaka byagenwe. Yemeje ko kugira ngo imodoka isohore ibyotsi bihumanya ikirere bituruka ku burangare bw’umushoferi”.

Umukozi mu kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” mu ishami ripima ubuziranenge bw’ibikoresho hazamo n’ibisohora umwuka, Bernard Kabera yatangaje ko ubu bukangurambaga ari igikorwa kigamije gukurikirana ikinyabiziga hagamijwe kwirinda ko cyagira uruhare mu iyangirika ry’ikirere.

Umukozi mu kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” mu ishami ripima ubuziranenge bw’ibikoresho atangaza ko imodoka zipimwa hagendewe ku byiciro

Ati “Mu gupima imodoka zishyirwa mu byiciro bitatu harimo izakozwe mbere y’i 1992, icya kabiri gikubiyemo imodoka zakozwe hagati y’i 1992 kugeza muri 2004, icya gatatu ni ukuva muri 2005 kugeza uyu munsi, aha rero ibipimo bireberwaho biratandukanye aho hapimwa umwotsi witwa “Monoxide de carbone” uko iki gipimo kijya hejuru niko imodoka iba igira uruhare mu kwangiza ibidukikije n’imihumekere y’abantu, usanga imodoka zishaje zidahabwa serivise ku gihe ibyo bipimo biba biri hejuru”.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije “REMA” Munyazikwiye Faustin, yatangaje ko ubu bukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi bugamije gukangurira abantu bafite ibinyabiziga kubiha serivise ku gihe ndetse no gukoresha amavuta yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi mukuru wungirije muri REMA, Munyazikwiye Faustin atangaza impamvu y’ubu bukangurambaga

Ati “Twatangije ubukangurambaga bwihariye ku myuka yangiza ikirere iva mu modoka, iyi gahunda yatekerejwe nyuma y’aho ubushakashatsi bwakozwe na REMA bwagaragaje ko imyuka yangiza ikirere ariho hava umwuka duhumeka ndetse ikaba na nyirabayazana y’ihindagurika ry’ibihe imyinshi ituruka mu binyabiziga cyane cyane mu mijyi, ikindi nanone mu bice by’icyaro gutwika ibikomoka ku bimera nibyo biri ku isonga mu kwangiza imyuka duhumeka niyo mpamvu y’ubu bukangurambaga. Turasaba abanyarwanda gufata neza ibinyabiziga aho binashoboka bagakoresha imodoka zikoresha tekinoroji nk’iy’amashanyarazi”.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ikinyabiziga kizima, umwuka mwiza”, buje nyuma y’aho mu mwaka wa 2012, impfu zisaga 2,200 zasanishijwe n’ihumana ry’ikirere, imibare ikagaragaza ko n’abivuje indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu bigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda biyongereye bava kuri 1,682,321 muri 2012 bagera kuri 3,331,300 mu mwaka wa 2015.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment