Kenya: Mwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gukora amarorerwa imbere y’abanyeshuri


Umwarimu ku ishuri ribanza rya Nthonzweni mu Ntara ya Makueni muri Kenya yatawe muri yombi nyuma y’uko yagaragaye yasinze kandi asa nabi mu kigo cya Kaiti ACC container centre, ahatangirwa impapuro z’ibizamini buri gitondo.

Martin Muteti yatawe muri yombi nyuma y’uko itsinda ry’abashinzwe umutekano mu Ntara, hamwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu Ntara, basuye bitungiranye kuri iki kigo gikorerwaho ibizamini bakamenya ko uyu mugabo yaje atinze “bigaragara ko yasinze kandi asa nabi.”

Ku wa gatatu, polisi yagize ati: “Yahise atabwa muri yombi ashyirwa muri kasho ya polisi ya Mukuyuni maze akorerwa ibizamini by’inzoga.”

Akanama gashinzwe ibizamini bya Kenya na komisiyo ishinzwe abarimu (TSC)mu ntara ya Makueni bategetse ko Muteti ahita asimburwa n’uwitwa John Kitusa.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment