Kenya: Inkangu yahitanye abatari bake


Abantu bagera kuri 24 batangajwe ko bapfuye kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere ka West Pokot mu burengerazuba bwa Kenya.

Abayobozi babwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko imirambo 12, irimo irindwi y’abana, yamaze kuboneka kugeza ubu kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru avuga ko iyo mvura nyinshi yibasiye ibyaro bya Nyarkulian na Parua.

Abayobozi bavuga ko imihanda yo muri ibyo byaro yarenzwe n’amazi kandi n’iteme rimwe ryatwawe.

Joel Bulal, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri ako gace, yabwiye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu kugerageza gushakisha abantu baburiwe irengero.

Apollo Okello, umuyobozi w’ako karere, yavuze ko abandi bashobora kuba barenzweho muri iyo nkangu, ariko avuga ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukomwa mu nkokora n’ikirere kimeze nabi.

Urubuga rwa internet rw’ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya rusubiramo amagambo ye agira ati Turikugerageza kugera aho iteme ryatwariwe n’imyuzure, imvura iracyagwa”.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibiti, icyondo n’imyanda binyanyagiye mu mihanda.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge – ishami rikorera muri Kenya – wemeje ko wambariye gutabara nyuma y’amakuru avuga ku nkangu “ikomeye”.

 

IHIRWE Chris

IZINDI NKURU

Leave a Comment