Kayonza: Basobanukiwe inyungu zo kwipimishiriza ku gihe


Mu Rwanda Abana bavuka ku bagore banduye virusi itera SIDA batangira gukurikiranwa bakibatwite, bavuka, babonsa kugeza bujuje imyaka 2, muri aba bana abasanganwa virusi itera SIDA ni 1 %, mu gihe 99% bo nta virusi itera SIDA babasangamo.

Iri shyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ni umusaruro w’imyumvire iri hejuru yo kuyoboka kwipimisha mu gihe umubyeyi yamenye ko yasamye hagamijwe kwirinda ko umubyeyi yakwanduza umwana virusi itera SIDA, yanashimangiwe n’ababyeyi banyuranye bo mu mirenge y’akarere ka Kayonza.

Umurerwa Donata, ufite imyaka 19, atuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama, atwite inda ya mbere atangaza ko bashishikarizwa kwipimisha inshuro zagenwe igihe umuntu atwite kandi basanze bifite akamaro kanini cyane kuko umwana arindwa kwanduzwa virusi itera SIDA, akaba yemeza ko nta mubyeyi utabyishimira.

Ati: ” Hari umukobwa duturanye wabyariye iwabo akaba yari amaze igihe ari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ariko kuko yitabiriye neza gahunda yo kwa muganga yo kurinda umwana kwanduzwa virusi itera SIDA n’umubyeyi byagize akamaro cyane kuko ejo bundi umwana we yujuje imyaka 2, bamupimye basanga nta virusi itera SIDA afite, akaba abikesha kuba yarubahirije gahunda zose zo kwa muganga”

Yamfashije Jeannette, utuye mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, utwite inda ya kabiri atangaza ko bashishikarijwe ko umugore akimara kumenya ko atwite agomba kwihutira kujya kwa muganga ajyanye n’umugabo we kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ati: ” Twasobanukiwe n’ibyiza byo kujya ku gipimo hamwe n’umugabo iyo umuntu akimara kumenya ko yatwaye inda, kuko iyo mumenye uko muhagaze bibafasha gufata ingamba zirengera umwana arindwa kuba yakanduzwa virusi itera SIDA yaba bamutwite, bamubyara ndetse banamwonsa.”

Ubukangurambaga burakomeje…

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Dr Ikuzo Basile, atangaza ko iyo umubyeyi yamenye ko yasamye ashishikarizwa kwihutira kujya kwa muganga.

Ati: ” Mu bizamini umubyeyi utwite atanga kwa muganga harimo no kwipimisha virusi itera SIDA kandi agahabwa n’ibisobanuro bihagije bitewe n’igisubizo yabonye byamufasha kumenya uko yitwara mu gihe atwite, abyara ndetse anonsa kugira ngo yirinde kwanduza umwana mu gihe yamaze kwandura virusi itera SIDA.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abagore batwite bafite virusi itera SIDA muri bo 98% bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” kikaba gitangaza ko icyuho cya 2% cy’abadafata iyi miti hari ugushaka uko cyavaho nubwo intego bihaye ari 98% yagezweho.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment