Kayonza: Abaturage beretswe uburyo ubuhinzi bwaba inzira y’ubukire


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse, yasabye abaturage bashaka gukira ko bashora imari mu buhinzi, kuko ari umwuga ushobora kuzamura imibereho y’uwukora.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2023, ubwo yasuraga imishinga y’ubuhinzi itandukanye mu karere ka Kayonza akanifatanya n’abandi bayobozi mu guha impamyabushobozi abafashamyumvire mu buhinzi 255 bahuguwe mu ishuri ry’abahinzi mu murima.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagaragaje amahirwe y’imishinga ubuyobozi bw’Igihugu bwahaye abaturage ba Kayonza agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ubukene.

Akaba yashimye uruhare rwa buri wese mu buhinzi bw’imbuto n’imboga.

Umwe mu bahuguwe, Habanabakize Valens, yavuze ko bishimiye ubumenyi bahawe banashimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uhora abashakira ibyiza harimo umusaruro bagiye kubona.

Yagize ati “Twigishijwe gukusanya amakuru y’igihingwa mu murima, twigishwa kumenya imiterere y’ubutaka, imiti ikwiye gukoreshwa ndetse n’uburyo ikoreshwa, kumenya imiterere y’ikirere, ibi byose byaduhaye imbaraga zo gukunda umwuga wacu no kuwuha agaciro kuko uwukoze neza abona amafaranga.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yasabye abahinzi b’imbuto mu mushinga wa KIIWP kwita kuri izi mbuto kuburyo Kayonza na Ngoma bizaba ikigega cy’imbuto n’imboga kigomba kugaburira Igihugu cyose kandi ashimira aba baturage uko barimo kuzitaho abasaba gukomeza kuzifata neza.

Mnisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, Yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye leta yashyize mu buhinzi, harimo imishinga iri mu buhinzi nka KIIWP na CDTA.

Yasabye abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata ubuhinzi nk’umwuga kuko ushobora gushorwamo imari kandi bikazamura uwabikoze.

Yagize ati “Muri iki gihe dukwiye gutekereza ubuhinzi nk’ubucuruzi, ubuhinzi bushobora kubakiza niba mutari mubizi. N’aya mahirwe mufite, haba Ngoma cyangwa Kayonza ubutaka mufite, ibikorwaremezo bitandukanye mufite, tukabazanira ibiti bivangwa n’imyaka kandi birengera ibidukikije, ni ukumenya ko hakiri amahirwe kuko Leta iri hafi yanyu, inama nabagira ni ugukora cyane mugatekereza ibizava muri ubu buhinzi bwakozwe neza.”

Aba bafashamyumvire bahuguwe ni abazafatanya n’abaturage baterewe ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku 440,000 biteye ku buso bwa hegitari 1,150.

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment