Ibanga yakoresheje ryamufashije kumarana igihe virusi itera SIDA nta byuririzi


Akenshi usanga uwanduye virusi itera SIDA iyo akibimenya kwiyakira bigorana ndetse bamwe bakarwana no kwimuka cyangwa kujya gufatira imiti kure y’aho batuye, ariko umubyeyi wo mu karere ka karongi yahishuye ibanga ryo kuramba nyuma yo kumenya ko wanduye. 

Murebwayire utuye mu karere ka karongi yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001, nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’ibyuririzi bya SIDA, ngo ariko ibi ntibyamuteye kwiheba no kwiheza nubwo bitari byoroshye yafashe gahunda yo kujya mu mashyirahamwe kandi byatanze umusaruro ukomeye.

Ati ” Mu  mwaka wa 2001 ibintu byari bimeze nabi, ibyuririzi bya SIDA byica abantu cyane, ni nabyo byamfakaje, akato kari kose bamenya ko wanduye bagatangira kuvuga ko uteze igare, imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itaraza, ariko ibi byose ntibyanciye intege kuko nahise ntangira kujya mu mashyirahamwe y’abafite virusi itera SIDA, tugafashanya, tugahumurizanya ari nako duterana inkunga ndetse n’imiryango inyuranye iduhugura ku cyadufasha kurushaho kubaho neza, ibi byose byatumye ndushaho gukomera no kurera abana dore ko bari bakiri bato”.

Murebwayire akomeza atangaza ko gahunda yo gutangira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yashyizwe mu bitaro bya Kibuye muri 2005, bakaba bari bamaze igihe bajya kwirwanaho i kabgayi, akaba yarabaye umuntu wa kabiri wakiriwe muri iyi service itanga imiti ya ARV ndetse wanagize uruhare rwo gukusanya bagenzi be bari bahuje ikibazo kugira ngo bitabire iyi gahunda.

Yagize ati ” Ubu maze imyaka 17 mfata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, meze neza nta cyuririzi na kimwe ndangira kuko nubahiriza gahunda zose mpabwa n’abaganga. Kugeza ubu nta na rimwe ndajya mu bitaro ngo narwaye, ubu ndujukuruje ndetse n’ubu ndi mu nzira nta wantandukanya n’udafite virusi itera SIDA kuko twese tuba turi mu rugamba rwo guharanira kubaho, kwiteza imbere ndetse no kubaka igihugu”.

Kuri ubu Murebwayire akaba ari mu bajyanama b’urungano mu rugaga rw’abanduye virusi itera SIDA, aho bagira uruhare runyuranye harimo kuganiriza abaguye mu  bwihebe  nyuma yo kumenya ko banduye virusi itera SIDA bakagana serivice za ARV, gukurikirana no kuganiriza bagenzi babo baba barateshutse kuri gahunda zo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uko bikwiriye, gutanga inama zifasha kwirinda kwanduza ndetse bakanarinda abandi kwandura.

Dusabimana Innocent, Umuyobozi wa serivice za ARV mu bitaro bya Kibuye, yatangaje ko bafite abantu 890 bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, muri bo abagabo ni 362 bagize 40%, abagore ni 528 bagize 59%, muri bo abana bari munsi y’imyaka 15 ni 18 naho ingimbi n’abangavu ni 51 harimo abahungu 22 n’abakobwa 29.

Dusabimana akomeza atangaza ko kuva muri Mutarama 2022 kugeza tariki 27 Nzeli 2022 nta mpfu zikomoka ku byuririzi bagize ndetse bakaba baresheje umuhigo aho abafata imiti ku buryo bushimishije virusi zikaba ziri munsi ya 200 ari 95% mu bafata ARV bakaba bararenze umuhigo igihugu cyihaye wa 85%.

Twabibutsa ko mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’uwatanze ubuhamya buremamo icyizere abanduye virusi itera SIDA yahinduriwe izina.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment