Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro.
Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani
Uyu mugore wari urwajwe na Nyina, mu museso wo kuri uyu wa Kane, yafashe uruhinja yibarutse ajya kurujugunya mu musarane w’ibitaro bya Kabgayi.
Birakekwa ko iri bara yarikoze hagati ya Saa kumi n’imwe na Saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Abumvise uyu mwana aririra mu musarani barahuruza hakorwa ubutabazi bwagejeje Saa yine zirenga gato ubwo yakurwagamo ari muzima.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Phillipe, yatangaje ko icyatumye uyu mugore ashaka kwihekura kugeza ubu kitaramenyekana. Ati “Icyatumye agerageza kwihekura Imana igakinga ukuboko ni urujijo kugeza ubu. Uko tumubona nk’abaganga turabona ari umugore muzima udafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose ariko twagize amahirwe Polisi iratabara dukura umwana mu musarane akiri muzima, ubu ari kwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite”.
NIKUZE NKUSI Diane