Ivugurura mu mikorere y’abajyanama b’ubuzima


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hazavugururwa imikorere y’abajyanama b’ubuzima bitewe n’uko hari abageze mu zabukuru bafite intege nke batagishoboye izo nshingano, ibi kandi ngo bizajyana no kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo.

Bamwe mu baturage ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bashima akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima, kubera serivisi batanga zibaramira mu gihe barwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu mwaka w’1995, yatangiranye n’abajyanama  b’ubuzima basaga ibihumbi 12 none kuri ubu basaga ibihumbi 58.

Iyi Ministeri ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bwagaragaje ko hari abajyanama b’ubuzima bagenda bagera mu zabukuru, ibyo bikaba imbogamizi ku bijyanye n’akazi bakora.

Buri mwaka kandi abagera ku 10% bava mu bijyanye n’ako kazi bakajya mu bindi.

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Theopista John Kabuteni avuga ko ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima bikwiye kugera by’umwihariko no ku rubyiruko.

Yagize ati “Muri gahunda za OMS harimo no kwita ku buzima bw’abanyeshuri, zimwe muri servisi bahabwa zirebana n’amakuru arebana n’ubuzima muri rusange, ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, kwirinda ibiyobyabwenge, indwara zitandura n’ubuzima muri rusange, abajyanama b’ubuzima badufasha kugera kuri urwo rubyiruko ndetse rwaba ururi mu bigo, abiga bataha ndetse n’urubyiruko rutiga nabo bakabageraho.”

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yemeza ko mu mikorere ivuguruye irimo gutekerezwaho, harimo uburyo abajyanama  b’ubuzima bazajya batoranywa.

“Imyaka 21 kugeza ku myaka 45 ni ikigero cyiza cy’imyaka umujyanama w’ubuzima yabasha guhugurirwa programu zose, akagira ubumenyi ngiro, akaba yabasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byatuma mu mudugudu dutanga servisi mu buryo buhoraho.”

Minisitiri Ngamije avuga kandi ko izo mpinduka zizajyana no gutanga servisi mu buryo bukomatanyirije hamwe bikozwe n’umujyanama w’ubuzima umwe.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko impinduka ziteganijwe zizatuma umubare w’abajyanama b’ubuzima, uva ku basaga ibihumbi 58 ukagera ku bihumbi 35. Kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bikazajya bihera ku myaka 65.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com&rba


IZINDI NKURU

Leave a Comment