Itsinda ry’abayobozi  b’ibigo icyenda by’ubuzima riri mu Rwanda


Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yakiriye itsinda ry’abayobozi  b’ibigo icyenda bikora muri gahunda z’ubuzima, ubushakashatsi, guhanga udushya byose bigamije kubungabunga ubuzima bw’abantu baturutse muri Suède, bari mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu guteza imbere ubuzima.

Ibizava muri ibi biganiro kandi bizafasha mu kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima n’iterambere ry’inkingo n’imiti no kuzamura ubucuruzi n’ishoramari muri uru rwego.

Uru ruzinduko rwateguwe n’inzego zirimo Umuryango wo muri Suède ufasha muri serivisi z’ubuvuzi, Swecare, Ambasade y’u Rwanda muri Suède inahagarariye u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, Ambasade ya Suède mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda na RDB.

Ruzafasha mu kongerera imbaraga ubufatanye mu guteza imbere ubuzima binyuze mu bushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima, kongererera ubushobozi uru rwego no guhugura abarukoramo.

Mu bigo icyenda bifite ababihagarariye bari mu ruzinduko mu Rwanda harimo ibikomeye ku Isi bizwi mu guteza imbere ubuzima nk’uruganda rwa AstraZeneca rukora inkingo, ruhagarariwe na Janvier Nsanzimana n’ikigo cya Chemotech cyita ku ndwara ya kanseri binyuze mu kuyivura no gukora ubushakashatsi kuri yo, gihagarariwe na Suhail Mufti.

Mu bindi bigo bihagarariwe muri uru ruzinduko harimo Calmark, Getinge, Arjo, Cityläkarna Borås, Gynius, International Vaccine Institute n’Ibitaro bya Kaminuza ya Sahlgrenska.

Ibi bigo bishobora kugirana imikoranire n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo bya Leta haba mu gukora imiti no kuyigeza ku bayikeneye ku giciro cyiza kandi vuba no gukora ubushakashatsi butandukanye bufasha mu gukora imiti n’ibindi.

Nk’urugero, uruganda AstraZeneca ni ikigo gikomeye cyane muri Suede gikora imiti n’inkingo by’ubwoko butandukanye, harimo imiti iy’indwara zitandura, nk’indwara z’umutima na kanseri.

Bivuze ko rufunguye ishami mu Rwanda, ubu ubumenyi bwafasha abo mu nzego z’ubuzima mu gutera imbere mu nguni zitandukanye.

Biteganijwe ko ibi bigo byerekwa ibyiza byo kugira icyicaro mu Rwanda, cyane ko kugeza ubu nka AstraZeneca ikorera mu bihugu byinshi byo ku migabane ya Amerika n’u Burayi, mu gihe muri Afurika, uru ruganda rukorera muri Afurika y’Epfo na Kenya gusa.

Ibitaro bya Kaminuza bya Sahlgrenska byaje byiteguye kuganira ku bufatanye mu guhugura abakozi bo mu bitaro cyane cyane ku baganga b’inzobere, imwe muri gahunda ziraje ishinga u Rwanda hagamijwe kuzamura serivisi z’ubuzima.

 

 

Ange  KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment