Iteganyagihe ry’u Rwanda ryemeje ko imvura ikirimbanyije


Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Twahirwa Antoine yatangaje ko iyi mvura y’impeshyi itazatuma iy’umuhindo igabanuka. Yabivuze muri aya magambo ati“Iyi mvura tubona ubu, izakomeza kugwa kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, ubwo imvura y’umuhindo izaba itangiye, abantu rero ntibakeke ko hagiye kongera kuva izuba ryinshi”.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyemeje ko imvura igikomeje kugwa

Uyu muyobozi yahamije ko ikirere cy’u Rwanda kiragaragaza ko gifite imvura ihagije, kandi no mu gihembwe cy’ihinga mu Rwanda hose imvura izakomeza kugwa.

Uyu muyobozi ushinzwe iteganya gihe muri Meteo-Rwanda yasobanuye ko imvura yaguye mu mpeshyi yaturutse ku isangano ry’imiyaga isanzwe igenda mu Karere u Rwanda ruherereyemo, hamwe n’indi miyaga ihehereye yaturutse muri Congo.

Abantu banyuranye baganiriye n’umunyamakuru w’umuringanews.com, batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rimaze kuba ikibazo gikomeye hano mu Rwanda, ku buryo kumenya ko igihe nyacyo cy’izuba cyangwa icy’imvura bisigaye bigoranye cyane.

Uwingabire Chantal utuye mu Murenge wa Nduba, mu Karere ka Gasabo, akaba ari agace kakigaragaramo ibice byo guhingamo yatangaje ko ibihe byahindyutse cyane, ngo kera umuhinzi yabaga azi neza ibihe by’ihinga ndetse n’iby’isarura, ngo ariko kuri ubu biragoye. Yagize ati ” Kera iyo habaga ari umuhindo cyangwa itumba yemwe n’impeshyi umuhinzi yabaga azi uko abyifatamo, akamenya ko ari igihe cy’itera, ibagara, isarura, ariko ubu ni akumiro umuntu arahinga imvura ikaba nyinshi ikabitwara, uyu mwaka wo byabaye akarusho aho imvura yatangiye kugwa mu mpeshyi”.

Abantu binangiye bakanga kwimuka rero batuye mu manegeka bararye bari menge, kuko biboneye ko ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’u Rwanda “Meteo-Rwanda” gitangaza ko imvura igwa muri iki gihe cy’impeshyi izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment