Isuzuma “PISA” ryitezweho byinshi mu kunoza ireme ry’uburezi ry’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe 2025,nibwo hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kumenyekanisha ndetse no kwitegura isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri PISA ( Programme for International Student Assessment) ryiganjemo ibihugu by’Amerika n’Uburayi, kikaba cyatangirijwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro ku ishuri rya EFOTEC/ESI KANOMBE. Iri suzuma rikaba rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho rizakorwa guhera tariki 28 Mata 2025.

Iri suzuma ryitabirwa n’ibihugu 91 byo hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ryitabirwa n’abana bafite imyaka 15 kugeza ku bafite 16 n’amezi 2, rikaba ari isuzuma ridashingiye ku ntegenyanyigisho y’igihugu runaka, u Rwanda rukaba rumaze amezi agera kuri 3 ruryitegura,  abana bazaryitabira bakazakora imibare, indimi ndetse na siyanse (science).

Dr Bahati Bernard mu gutangiza iki gikorwa yasabye abanyeshuri bazaryitabira kuzarikora bagamije gutsinda kugirango bahagararire u Rwanda neza ndetse anahwitura abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda ku kwibeshya ku matariki abana baba baravukiyeho, kuko mu igerageza hari aho byagiye bigaragara ko amatariki yatanzwe n’ikigo anyuranye n’ayo umwana yandika.

Uyu muyobozi wa NESA yatangaje ko iri suzuma rigamije kumenya uko uburezi bw’u Rwanda bwifashe mu gihe bupimiwe ku gipimo mpuzamahanga, anemeza ko rinasesengura impamvu y’ibyarivuyemo.

Ati: “Nyuma y’ibibazo baha abana, hari n’ibindi bibazo basubiza bijyanye n’imyigire yabo, imibereho yabo, hari ibyo abarimu basubiza n’ababyeyi rimwe na rimwe iyo bibaye ngombwa, bigatuma ibyavuye muri iri suzuma bisesengurwa, ibi bikazatuma u Rwanda rureba aho rufite intege nke, rugafata ingamba zo kubikosora mu buryo butuma uburezi bufite ireme butera imbere ndetse hakaba hari ibyemezo byafatwa harimo no guhindura integanyanyigisho n’ibindi”.

Abanyeshuri banyuranye bo muri EFOTEC/ESI KANOMBE bari mu cyiciro kirimo abana bazatoranywa bazitabira irushanwa rya PISA, batangaza ko biteguye neza iri rushanwa.

Igabe Petia, wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye muri EFOTEC, atangaza ko mu myiteguro bagize ya PISA abaha icyizere cyo gutsina.

Ati: “Twagiye dukora amasuzumabunyi atandukanye, ku buryo iri ngiri ritananira.”

Kugumaho Kaleb, w’imyaka 15, wiga mu mwaka wa 4 PPCB, atangaza ko PISA ije kubafasha byinshi harimo kubongerera imitekerereze ndetse n’ubushobozi mu zindi ndimi n’imibare.

Ati: “Ndabona bigeye kongera ubushobozi bw’abanyeshuri muri rusange. Ikindi kwitabira PISA ni ishema kuri njye ryo kuba  ndi mubahabwa aya mahirwe.”

PISA Ni isuma rikorwa hagendewe ku bana bake, mu Rwanda rikazakorerwa mu bigo 213 birimo abanyeshuri 7455, buri kigo hazatoranywamo abanyeshuri 35,  bikazakorerwa mu turere twose yaba mu mashuri yo mu cyaro cg ayo mu mijyi, aya leta ndetse n’ayigenga hamwe n’amashuri mpuzamahanga.

Ku rwego rw’isi iri suzuma “PISA” rigiye kwitabirwa ku nshuro ya 9, u Rwanda ni ku nshuro ya mbere, mu bihugu 91 biri muri iyi gahunda y’isuzuma, iby’ Afurika ni 5 gusa harimo u Rwanda, Kenya, Zambia, Maroc na Egypt. Muri aya marushanwa igihugu cya Singapore kikaba aricyo gikunda kuza ku isonga.

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane

IZINDI NKURU

Leave a Comment