Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi rikomeje gutakaza amaboko


Ishyaka “Rwanda National Congress” RNC rirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kuvugwamo bombori bombori aho abarwanashyaka 14 baryo bandikiye ubuyobozi babutangariza ko bitandukanyije naryo kubera impamvu zirimo no kwirukana burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi.

Abari bahagarariye ishyaka rya RNC muri Canada barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza birukanwe bashinjwa kwigomeka.

Amakuru aravuga ko nyuma yo kwirukana aba bantu 4,itsinda rigizwe n’abantu 14 barimo Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinard, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umurisa, Mukamusoni Saidati, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Alliane, Victor Runiga, Gakire Francoise na Shirambere ryavuze ko ryitandukanyije na RNC.

Iri tsinda rivuga ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ari nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.

Abatungwa agatoki mu ibura rya Ben Rutabana ni umuhuzabikorwa wungirije wa mbere muri RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa ku isonga, Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) akaba na Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Ali Abdul Khalim Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC na Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.

Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana,yavuze ko impamvu nyamukuru zateye bombori bombori muri RNC ari ibura rya musaza we ndetse n’ikibazo cy’amafaranga yatswe abayobozi bo muri Canada adasobanutse.

Madamu Gwiza yavuze ko mu nama nshingwabikorwa y’abantu umunani (8) ihagarariye RNC muri Canada, bane muri bo ari bo birukanwe kuko “bamaganye amafuti yariho akorerwa mu ntara ya Canada”.

Ati “Byatangiye ubwo umubitsi wacu (Jean Paul Ntagara na we wirukanywe) yatswe amafaranga n’umukuru wacu adafitiwe impamvu, amubwira ngo dukeneye andi madorari ohereza.Undi arabyanga kuko bigomba kwemezwa no gutangirwa ibisobanuro”.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment