Ishusho ya Covid-19 mu Rwanda mu gihe cy’amezi 4


Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje impinduka zidasanzwe zagaragaye mu rwego rw’ubuzima mu mezi ane ashize zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo Leta y’u Rwanda yabyitwayemo mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje ishusho ya Covid-19 mu Rwanda 

Hashize igihe kirenga amezi ane umurwayi wa mbere  w’icyorezo cya COVID 19 atahuwe mu Rwanda,  ubu bageze ku 1,582. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye gukoresha nibura miriyoni 73 z’amadorari y’Amerika (asaga miriyari 69.8 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mezi atandatu, mu mezi ane hakoreshejwe miriyoni 60 z’amadorari (amafaranga y’u Rwanda asaga miriyarii 57).

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko Koronavirusi yasabye Leta byinshi bihenze uhereye ku bikorwa byo kuvura no gutahura abarwaye COVID-19, gushyira mu kato abarwayi n’abo bahuye na bo, bikiyongeraho kubagaburira no kubacumbikira, kwagura ubushobozi bwo gupima no kuvura, n’ibindi.

Yagize ati “Ni byo iyi virusi irasaba Leta byinshi bihenze, uhereye ku gupima, gukurikirana abanduye, gushyira abantu mu kato Leta ibaha ibyo kurya n’aho kuba, kuvura abantu, n’ibindi bikorwa byose biri inyuma y’uru rugamba rwo guhangana n’icyorezo. Birahenze nk’uko twabivuze.  Aha twashyiramo n’ibyo Leta irimo guhomba mu bijyanye n’ibyo yakabaye yinjiza.”

Uko iminsi igenda ihita ni ko icyorezo cya COVID-19 kigenda gihindura amatsinda kibonekamo. Byatangiye ari abayikura mu mahanga, ubu umubare munini w’abarwayi bashya wiganjemo abatahurwa mu Rwanda. Abatahuwe mu Rwanda bamaze kuba 1,180 mu gihe abavuye mu mahanga ari 400.

Minisitiri Dr. Ngamije yatangaje ko ku ikubitiro umurwayi wa mbere wabonetse ndetse n’abandi bagiye bitabwaho  babaga biganjemo abatahutse mu Rwanda. Ati: “Iryo tsinda ryagize Abanyarwanda ryanduza,  ibintu bisa n’ibijya mu buryo gato…”

Hakurikiyeho itsinda ry’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’ababaherekeza, batwaye ibicuruzwa mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Tariki 2 Kamena ni bwo hadutse itsinda rishya mu Gihugu, ryabonetse mu Karere ka Rusizi, bituma Akarere gashyirwa mu kato ndetse n’imirenge imwe n’imwe isubizwa muri Gahunda ya Guma Mu Rugo.

Kuri ubu hagezweho amatsinda y’ababarizwa muri za kasho n’ababitaho, bagenda bagaragara ahantu hatandukanye. Hari kandi n’amatsinda y’abantu bagenda batahurwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ari na bo batumye utwo duce tugenda dushyirwa mu kato.

Kugeza ubu 46% by’abatahuweho COVID-19 ni bo bakirimo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe 54% bakize, iyo akaba ari intambwe ikomeye imaze guterwa ku rwego rw’Igihugu.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment