Iserukiramuco “Kigali Up” ryasojwe mu mpaka hagati y’abaritegura na Polisi


Umunsi wa nyuma w’Iserukiramuco “Kigali Up” wari waryoheye bake bari baryitabiriye, ariko wasojwe n’impaka hagati y’abariteguye ndetse na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’aho igitaramo kirengeje amasaha yari yagenwe maze bikaviramo umwe mu bahanzi kuzimirizwaho ibyuma akiri ku rubyiniro.

Kuva kuwa 26 Nyakanga 2018, i Kigali haberaga iserukiramuco ryiswe “Kigali Up”, ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa 28 Nyakanga, gusa umusozo ntiwabaye mwiza kuri bamwe, kuko umwe mu bahanzi b’ibyamamare bari bategerejwe yahuye na kirogoya mu gutaramira abari aho.

Ubwo Jah Bone D, umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Reggae yari agezweho ngo ataramire abari bari muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, ni bwo Polisi yari ihageze itegeka ko igitaramo gihagarara kubera urusaku rwa ninjoro, dore ko amasaha bari bemerewe gucuranga yari yarenze.

Icyakora, mu gukomeza kujya impaka, aho abateguye iryo serukiramuco batakambaga ngo Polisi ireke umuhanzi umwe usigaye na we asoze, Jah Bone D yibye umugono aba acuranga, maze ageze mu ndirimbo ya kabiri, bamuzimirizaho indangururamajwi, maze MC Lion Manzi wari umushyushyarugamba, ategekwa gutangaza ko igitaramo gisojwe.

Lion Manzi yahise avuga ko igitaramo gisojwe nyamara Jah Bone D atarasoza indirimbo yari yateguye

Ubusanzwe abateguye “Kigali Up” bari bahawe isaha ntarengwa ya saa tanu z’ijoro, ariko Polisi yageze ahaberaga igitaramo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, kutubahiriza amasaha bikaba byari byatewe n’umubare munini w’abahanzi bari bateganyijwe mu gusoza iryo serukiramuco.

“Kigali Up” ni ibitaramo ngarukamwaka, bitegurwa na bamwe mu bahanga mu muziki, bagira n’uruhare rukomeye mu kuwuteza imbere, uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo, itsinda rya Active, Andy Bumuntu, Jodi Fibi, Danny Nanone, Igor Mabano na Phiona Mbabazi.

Abayitabiriye n’ubwo bakunze kunengwa ubuke kandi bataramiwe n’abahanzi baturutse hanze barimo Alpha blondy ukomoka muri Cote d’Ivoire, Annet Nandujja wo muri Uganda na Kenny Wesley wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

 

Philbert Hagengimana


IZINDI NKURU

Leave a Comment