Intimba ikomeye y’uwandujwe virusi itera SIDA, anakebura abashakanye


Yashakiye ndetse anakomoka mu murenge wa Kiramuruzi, uherereye mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yandujwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, akaba yarahishuye icyabiteye ndetse akanemeza ko hari umubare utari muto w’abagore bahuje ikibazo.

Uwababyeyi (Izina twamuhaye), atangaza ko yari amaranye n’umugabo we imyaka irenga10, ko ariko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we ajya mu ndaya ariko ntabyiteho kuko yabonaga babanye neza.

Atangaza ko yaje kubyemera nyuma yo kurwaza umugabo akaremba bajya kwa muganga bagasanga ari ibyuririzi bya virusi itera SIDA, kuko yaramaze igihe nta biraka afite, bimuviramo kubura uburyo bwo kujya gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, kuko yajyaga kuyifatira mu karere ka Rwamagana aturutse muri Gatsibo.

Ati: “Njye buri kwezi numvaga umugabo wanjye ambwira ko hari umukire afite bahurira i Rwamagana, ariko simbitindeho bitewe n’akazi yakoraga. Hashize iminsi akazi ke karahagarara ntiyasubira i Rwamagana kubera ikibazo cy’amatike. Mbona akomeje kujyenda acika intege, ari nako akorora bidakira, arembye cyane nibwo yemeye ko mujyana kwivuza tugeze kwa muganga bamusangamo igituntu, ndetse basanga n’abasirikare b’umubiri baragabanutse cyane. Icyo gihe nibwo namenye ko umugabo wanjye yaramaranye imyaka 3 virusi itera SIDA ariko yarabimpishe.”

Uwababyeyi atangaza ko uwo munsi yumvise ari nk’isi imurangiriyeho kuko akurikije uko yakundanaga n’umugabo we yumvaga atamuhemukira ngo amwanduze virusi itera SIDA ku bushake, kuko icyo gihe nawe yahise yipimisha bayimusangamo.

Ibyari urugo byahindutse ibindi…

Uwababyeyi atangaza ko akimara kumenya ko yandujwe virusi itera SIDA we anavuga ko byakozwe ku bushake n’umugabo we, yahise yihutira kujya mu itsinda aguzamo ibihumbi magana abiri (200,000 frw), ajya mu rugo rwe apakira imyenda ye n’abana be 2, yerekeza mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu kajagari ka Kanombe, atangira ubuzima bushya, nubwo yemeza ko yabikoreshejwe n’agahinda gakabije.

Ati: “Nkigera mu kajagari nahasanze umuvandimwe wanjye, nkimubwira ikibazo nagize yambwiye ko atabana mu rugo n’umuntu ufite virusi itera SIDA, nahise ntangira gushakisha icumbi, mbona inzu y’icyumba kimwe,nyijyamo ariko kuko hari mu gihembwe hagati abana banjye bahagaritse ishuri. Njye mpita ntangira gucururiza agataro imbere y’umuryango ari nako umugabo ukeneye ko turyamana mpita mbyemera mu rwego rwo kwihorera nanongera igishoro cy’agataro k’imboga zinyuranye nacuruzaga.”

Uwabayeyi atangaza ko nyuma y’amezi ane umugabo we yaje gupfa, aba atangiye kugirana ibibazo n’abana be bamushinja kubavana mu ishuri no gutererana se kwa muganga ari nayo ntandaro yo gupfa, atangaza ko ari nabwo umuhungu we wari ufite imyaka 9 yahise amutoroka yigira mu bana bo mu muhanda.

Ati: “Icyo gihe abana baranyanze, nanjye nshyira imbaraga mu guhura n’abagabo banyuranye nibwira ko ndi kwihorera, iby’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ntabikozwa, nanjye nza kurwara ndaremba banshyira ku miti ariko kuko mu kurwara nta mafaranga nari nkibona, umwana wanjye w’umukobwa twari dusigaranye yagiye mu baturanyi banamwimukana i Musanze, akaba ari naho yakomeje kwibera kugeza ubu kuko abana banjye basa nk’abanyanze”.

Ingaruka zo kwanduzanya mu bashakanye ni nyinshi…

Uwababyeyi atangaza ko hari n’abandi bagore bagenzi be bagituye Kiramuruzi yagiye amenya bagiye bakorerwa ihohoterwa ryo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abo bashakanye ku bushake bamwe bikabaviramo amakimbirane ya buri munsi harimo n’abo byaviriyemo gutandukana, imitungo y’urugo igasesagurwa, akaba yemeza ko uretse ku bashakanye n’ingaruka zigera ku bana bakomoka muri iyo miryango.

Yasabye abashakanye ko mu gihe umwe muri bo ahuye n’ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, aho gufata imiti yihishe binatuma bayifata nabi, yabibwira mugenzi we bagakomezanya urugendo birinda kwanduzanya mu rwego rwo kwirinda amakimbirane, gusenya n’izindi ngaruka zituruka ku bwumvikane buke hagati y’abashakanye.

Ubuyobozi buti: “Gufata imiti wihishahisha bikwirakwiza ubwandu bushya ….

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAMANA Marceline akaba ariho Uwababyeyi yandurijwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, yemeje ko koko iki kibazo cy’abajya gufatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu tundi turere gihari ndetse ko ari imbogamizi kuko umuntu wihishahisha gutyo ashobora gukwirakwiza ubwandu bushya mu bandi batari basanzwe banduye.

Ati: “Hano muri Gatsibo iki kibazo kirahari, kandi abo bantu rimwe na rimwe ni imbogamizi tugira iyo yihisha gutyo ni bamwe bakwirakwiza ubwandu bwa Virusi itera SIDA, kuko ntaba yariyakiriye, ntashake ko n’abandi bantu babimenya, ugasanga aribo bari gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.”

Uyu muyobozi asaba ubufatanye n’abaturage mu kwirinda virusi itera SIDA ndetse abamaze kwandura virusi itera SIDA bakagira uruhare mu kurinda abandi kuyandura aho kuyikwirakwiza.

RBC iti: “Umuntu yemerewe gufatira imiti aho ashaka…

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” ushinzwe ubundi buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA, Dr Murerwa Mireille Joyce, ati: “Umuntu wifuza gufatira imiti ahantu aho ariho hose biremewe, aho yumva yisanzuye kujya gufatira imiti nta kibazo, ariko tubashishikariza kuba bafata neza iyo miti kugira ngo babashe kutagira izo ndwara z’ibyuririzi ndetse bakaba bakongera iminsi yo kubaho.”

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment