Intara y’Amajyaruguru iragendererwa n’ubuyobozi


Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019, abaturage bo mu Karere ka Burera barakira Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, akaba aribusure ibitaro bya Butaro n’ibindi bikorwa by’iterambere mu buhinzi n’ubworozi

Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Karere ka Burera arasura ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo amakusanyirizo y’ibirayi n’indi mishinga y’ubuhinzi.

Arabanza gusura Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya Rwerere, nyuma asure TVET ya Rusarabuye, akurikizeho gusura ibitaro bya Butaro.

Nyuma arakomereza urugendo rwe mu Murenge wa Kagogo asure Hotel yitwa Burera Beach (iri kubakwa ntiruzura), ahave ajya gusura ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Cyanika.

Dr Ngirente arakomeza urugendo rwe asura agakiriro ka Rugarama nahava ajye gusura inzu itaburirwamo imbuto (greenhouse) iri mu murenge wa Gahunga.

Amakuru avuga kandi ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari buganire n’abavuga rikijyana bakaza kuganirira i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2019, azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Rulindo.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment