Intandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda


Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose.

Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari twaryamye”.

Uturere twibasiwe cyane

Muri aka karere imibare y’agateganyo y’abapfuye bose hamwe ni 22, “iyo mibare ishobora kwiyongera”, muri bo harimo abana 15, nk’uko Christophe Nkusi, umuyobozi w’aka karere, yabibwiye BBC.

Nkusi yagize ati “Yaguye ijoro akaba ari nayo mpamvu abantu batunguwe n’ibyo biza, bakabura ubuzima.”

Ni ko byagenze no mu 2020 ubwo imvura nyinshi yagwaga ari nijoro, muri aka gace k’imisozi miremire, inzu ziri ku misozi zaguye abantu baryamye hapfa benshi.

Inzobere mu butabazi icyo gihe zavuze ko kugeza ubutabazi ku baturage bigoranye kubera gucika kw’imihanda biri mu byatumye hapfa benshi kurushaho.

Abashinzwe iteganyigihe bavuga ko muri iyi myaka ya vuba kubura kw’imvura bidasanzwe kandi yagwa hakagwa idasanzwe, bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, Claudette Nyiraneza wo mu karere ka Ngororero yapfushije umwana w’umukobwa w’imyaka itanu ubwo icyumba yari aryamanyemo n’abandi batatu cyagwirwaga n’inkangu

Ati: “Mu nzu y’amategura twabyumvaga ko [imvura] ari nyinshi, ariko twari twaryamye kare kandi abana bo bari banasinziriye cyane. Nagiye kumva numva ikintu kirahirimye tubyuka twiruka tujya hanze.

“Tugeze hanze twabonye ko umugina wo ruguru y’urugo wagwiriye inzu, ntacyo twashoboraga gukora. Twarebye aho twikinga bucyeye nibwo abaturage badutabaye tumukuramo yapfuye. Ubu turi mu gahinda.”

Ibiro bya perezida w’u Rwanda byatangaje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwihanganisha ababuze ababo.

Mu murenge wa Kageyo w’akarere ka Ngororero hapfuye abantu batanu, bose b’abana, nk’uko umukuru w’aka karere yabibwiye BBC.

Ibikorwa by’ubutabazi ntibyari byoroshye mu gitondo kuko imihanda myinshi yari yaguyemo inkangu.

Nkusi ati “Hangiritse imihanda n’ibiraro kuburyo ubu ni ikibazo, turi gushakisha uko inkangu zaguye mu mihanda tuzikuramo ngo imihanda ibe nyabagendwa.

“Uruzi rwa Nyabarongo narwo rwuzuye aho bita Ku Cyome ubu umuhanda wa kaburimbo [Muhanga – Ngororero – Musanze] ntabwo uri nyabagendwa.”

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment