Ingengo y’imari ikenewe mu kubakira abacitse ku icumu yatangajwe


Ejo hashize kuwa kabiri tariki 7 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye “FARG” gikeneye byibuze miliyari 30 zo gusana inzu zubatswe cyera no kubaka inzu nshya z’abagenerwa bikorwa b’iki kigega.

Dr Mukabaramba Alivera atangaza ingengo y’imari ikenewe mu kubakira abacitse ku icumu

Dr. Mukabaramba yasobanuye ko ziriya miliyari zatangajwe hejuru zizakoreshwa mu gusana no kubaka inzu zigera ku 2000 z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Dr. Mukabaramba yatangaje ko kubaka inzu imwe byikubye hafi inshuro enye, aho igiciro cyari miliyoni 4 Frw mu 1998, ubu  kikaba kigeze kuri miliyoni 12 Frw muri iki gihe. Ati “Inzu 2000 zishobora gutwara hafi miliyari 25  kandi umubare w’inzu ushobora kwiyongera bitewe n’amakuru duhabwa n’Uturere, bikarenga ziriya miliyari 30 twavuze zikenewe.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uziel, yatangaje ko, uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kugana ku musoza hari hakoreshejwe miliyari 2585.2 Frw, mu gihe uyu mwaka wa 2019-2020, ari miliyari 2876.9 F z’amafaranga y’u Rwanda ari naho hazavamo ariya mafaranga asaga miliyari 30 azifashishwa mu gusana no kubakira amazu abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

 

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment