Abahanga mu buvuzi basabye abantu bose kurushaho kwisuzumisha indwara z’umwijima hakiri kare kuko bigera no kuri cancer y’umwijima, ndetse kugeza ubu serivisi zirebana n’ubuvuzi bw’iyi ndwara no kuzipima bikorerwa ku mavuriro yose mu gihugu kandi nta kiguzi.
Nyiramatama Bernadette, umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko, avuga ko igihe yamenyega ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa C, byabaye ibihe bikomeye kuri we.
Ati “Nari umuntu utarwaragurika, nyuma ntangira kumva gucika intege, nkagira umunaniro, nyuma nagiye kwisuzumisha ngo menye uko mpagaze, bambwira ko mu maraso yanjye harimo hepatite C. Numvise ntunguwe ariko ndikomeza, imiti y’ibinini yari itaraza, imiti icyo gihe yarahendaga cyane igura hejuru ya miliyoni 10, hari abagurishaga amazu, amasambu.”
Kuri ubu Nyiramatama ameze neza ndetse n’akazi ke agakora neza, avuga ko ari umwe mu batangiye gufata bwa mbere imiti yo mu bwoko bw’ibinini, kandi ko byatumye agarura ubuzima agakira.
Umukozi mu ishami ryo kurwanya indwara z’umwijima, Sida n’izindi ziterwa na Virus muri RBC, avuga ko abaturage bazakomeza kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’izi ndwara.
“Kuba imiti itangwa ku buntu si uko nta gaciro ifite ahubwo n’ingamba leta yafashe ifatanije n’imiryango nterankunga. Servisi zijyanye n’indwara z’umwijima kuva ku kuzipima, kuvurwa, no kureba niba imiti yaragukijije bitangirwa ubuntu bigakorerwa ku bigonderabuzima, ibitaro by’uturere, iby’intara n’ibya reference.”
“Izo ndwara iyo zitavuwe zigira ingaruka ku buzima bw’ umuntu, icya mbere umwijima urangirika, bikagera kuri cancer y’umwijima, ndetse hakabamo n’urupfu. Abantu bakwiye kuzirikana uburyo bwo kwirinda burimo kudatizanya ibikoresho bikomeretsa, gusangirira ku bintu bimwe, imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ari bumwe mu buryo banduriramo.”
ubwanditsi@umuringanews.com